Gutsindwa na ‘Rayon Sports’ byabaye amateka- Zlatko Krmpotić

Umunya-Serbia utoza ikipe ya APR FC, Zlatko Krmpotić, atangaza ko gutsindwa na Rayon Sports babifata nk’amateka, ngo icyo bashyize imbere ni ugutegura umukino wa Bugesera Fc.

Ibi Zlatko abivuze, mu gihe APR FC yitegura umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League, izahuramo n’ikipe ya Bugesera FC, umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, tariki 28 Mata uyu mwaka.

Zlatko Krmpotić avuga ko biteguye uyu mukino mu buryo bwiza, nyuma yo kwiyibagiza ibyabaye byo gutsindwa na Rayon Sports.

Yagize ati “mu mupira w’amaguru, ibisubizo byose ubonye uba usabwa kubyakira kandi ntubitindeho, kugira ngo ubashe gutegura ibiri imbere. Imikino yose tumaze gukina, yaba iyo twatsinze ndetse n’iyo tutatsinze, byose byabaye amateka uko imikino yagendaga isimburana. Ubu rero umukino tureba ni uzaduhuza na Bugesera FC, (uyu mukino) ni wo dushyizeho imbaraga.”

APR FC,kuri icyi cyumweru, izakira Bugesera Fc mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona nyuma yo gutsindwa 1-0 na Rayon Sports mu gihe Bugesera bazahura, yari yanganyije igitego 1-1 na AS Kigali, mu mukino iheruka gukina.    

Leave a Reply