TDRwanda2023: Matteo Badilatti yegukanye Etape Rubavu-Gicumbi

Umusuwisi Matteo Badilatti yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2023, kavaga i Rubavu kerecyeza i Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare 2023.

Matteo ukinira Q36.5 Pro Cycling Team, yegukanye aka gace kareshya n’ibilometero 157, akoresheje amasaha ane, iminota 11 n’amasegonda atandatu.

Umubirigi Lecerf William Junior, wakomeje kwambara  umwenda w’umuhondo, yasoreje ku mwanya wa karindwi, yasizwe amasegonda 14 kimwe na Henok Mulueberhane wa kane ndetse na Muhoza Eric wa Bike Aid wabaye uwa 10.

Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco, yasoreje ku mwanya wa karindwi yasizwe umunota n’amasegonda 25, anganya ibihe na Niyonkuru Samuel wamubanjirije.

Abakinnyi 65 ni bo basoje isiganwa mu gihe hari hatangiye 70.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Gashyantare 2023, harakinwa agace ka Karindwi  ka Tour du Rwanda 2023, gahagurukira i Nyamata kerekeza Mont Kigali ku ntera y’ibilometero 115,8.