Hari gutorwa umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu

Mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite harimo gutorwa umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, ingingo, ingirangingo, uturemangingo n’ibikomoka mu mubiri.

Ni itegeko ririmo gutorwa ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga.

Zimwe mu ngingo zigize iri tegeko harimo ko mbere yo kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza urugimgo, utanga cyangwa uhabwa abanza kwiyemerera mu nyandiko amaze gusobanukirwa no kumva neza uko gutanga no guhabwa bizakorwa n’ingaruka n’inyungu bishobora guturuka kuri byo.

Muri izi ngingo kandi harimo ko utanga cyangwa uhabwa urugingo, ingirangingo, akaremangingo cyangwa ibindi bikomoka mu mubiri, ashobora kwisubiraho igihe icyo aricyo cyose kuvana mu mubiri w’umuntu cyangwa gusimbuza bitarakorwa.