Urukingo rwa malariya ku bana rugiye kugeragerezwa muri Malawi

Iri gerageza, rikorerwa ku bantu benshi, ry’urukingo rwiswe urwa mbere ku isi rukingira malariya, rutanga ubudahangarwa ku bana, rigiye gutangizwa muri Malawi.

Uru rukingo rwiswe RTS,S iyo rugeze mu mubiri, ruwutoza kurwanya ibyonnyi bya malariya, biterwa n’imibu.

Mu minsi ishize igeragezwa rito ryakozwe, ryerekanye ko 40% by’abana bari hagati y’amezi 7 kugeza kuri 17 bakingiwe, byabarinze uburwayi.

N’ubwo mu myaka ishyize ibibazo bya malariya byasaga nk’ibyagabanutse, muri iyi minsi turi kumva ubwiyongere bukabije bw’iki cyorezo gihitana abana babiri buri munota.

Nk’uko tubikesha imibare iheruka, uburwayi bwa malariya ku isi hose ntiri buri kugabanuka.

Abasaga 90% banduye malariya n’abandi basaga ibihumbi 450 bapfuye ni abo muri Afurika. Abenshi muri abo ni abana.

Muri Malawi humvikanye icyorezo cya malariya ku bantu miriyoni 5 mu 2017, ari nayo iri mu bihugu byatoranijwe ngo bigeragerezweho uru rukingo, hamwe na Kenya na Ghana.

Leave a Reply