Amakuru ava mu b’imbere mu butegetsi bwa Uganda, aravuga ko igihugu kiri kuvugurura imishahara y’abasirikare, ku buryo umusirikare muto private, azajya ahembwa miliyoni y’amashilingi, Jenerali agahembwa miliyoni 15.
Mu mishara isanzwe abasirikare ba Uganda, bahembwaga amafaranga make kuburyo umusirikare w’ipeti rya Koloneri atarenzaga miliyoni 2.
Ibi ngo byagiraga ingaruka mbi kumibereho y’abasirikare, kuburyo hari ibyaha bamwe bakoraga kubera imibereho mibi.
Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko umwe mu b’imbere mu butegetsi wagihaye amakuru, yemeza ko inyigo y’imishahara yamaze gutegurwa, hasigaye kubigeza mu nama nkuru ya gisirikare bigasinywa, ndetse byamaze kugezwa mu nteko ishinga amategeko.
Ubu umusirikare muto muri iki gihugu ahembwa ibihumbi 350 by’amashilingi, naho kapiteni mu ngabo ahembwaga ibihumbi 670.
Muri iki gihugu imishahara ya Majoro kugera kuri Brigadier yabarirwaga muri miliyoni 2 z’amashilingi, ariko iyi mishahara mishya izatuma abari kuri uru rwego uhereye kuko barutana bazajya bahembwa nibura miliyoni 10.
Aya makuru yemeza ko imishahara y’abasirikare kuva ku muto kugera kuri kapiteni, izatangira gukurikizwa guhera umwaka utaha w’ingengo y’imari, abasirikare bakuru bizatungana nyuma.
Umuvugizi w’ingabo za Uganda yirinze guhakana cyangwa se ngo yemeze aya makuru, kuko yabwiye umunyamakuru ko yibye amakuru ashaka kumugusha mu mutego wo kuyemeza.
Leta ya Perezida Museveni ngo irashaka ko abasirikare bagira ubuzima bwihariye, mubigo hakabamo amashuri abana babo bazajya bigamo, kuva ku nshuke kugera muri kaminuza ndetse n’amavuriro yihariye.
Uyu mutegetsi avuzweho ibyo gufata neza abasirikare nyuma y’umwuka wo kumuhirika wavuzwe mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro kigaruka kuburyo ubukungu bw’igihugu bwifashe, perezida Museveni yavuze ko igihugu cye gifite zahabu nyinshi cyane ibarirwa mu kavagari k’amamiliyaridi ibihugmbi by’amashilingi, nubwo hari amakompanyi yo muri Uganda aherutse gushinjwa gucuruza zahabu yibwa muri Congo Kinshasa.