Ababyeyi barasaba Leta gukora igenzura rihoraho mu mashuri ya TVET

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga imyuga n’ubumenyi ngiro basabye inzego bireba gushyira imbaraga mu gufasha no kugenzura amashuri y’imyuva kugirango atanze ireme ry’Uburezi.

Inzego zishinzwe uburezi zivuga ko mu mashuri y’imyuga, hakorwa igenzura rihoraho adafite ibikoresho bihagije ntiyemererwe gukora.

Murorunkwere Isabella ni umwe mubanyeshuri 316 barangije kwiga muri CLub HOTEK TVET School. Uyu avuga ko aho yakoreye imenyerezamwuga yasanze hari bagenzi be bize imyuga batabonye ubumenyi ngiro buhagije . Bityo agasanga amashuri yigisha imyuga akwiye gushyira imbaraga mu ireme ry’Uburezi riha abanyeshuri

Ati “ Mu bumenyi nahawentacyo nshinja abarimu banjye ,nk’abandi ushobora gusanga umwana akubwira ko ku ishuri bakoraga pratique nka rimwe mu cyumweru.”

Hari abandi banyeshuri bize imyuga nabo basanga imbaraga zikwiye gushyirwa mu myigishirije y’aya masomo kugira abayarangije babashe guhangana ku Isoko ry’umurimo.

Umwe ati “ Ahantu bakwiye gushyira imbaraga ni muri pratique kuko nho haba hakubiyemo ibintu byinshi cyane.”

Undi ati “ Ahantu bakwiye gushyira imbaraga cyane ni ukwigisha nk’urubyiruko nkuwize ubudozi akiga ,kudoda modeli zose.”

Umuyobozi w’Ishuri rya CLUB Hotek TVET School avuga ko amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro byagaragaye abasha igihugu mu iterambere mu buryo asobanura.

Ati “ Iyo ufite nk’Abana babibiri umwe agahitamo science undi agahitamo kwiga imyuga uwahisemo science ashobora kumara imyaka itatu yicaye atarabona akazi ariko uwize umwuga ntashobora kumara amezi abiri yicaye.”

Bamwe mubabyeyi bafite abana bize imyuga basanga urubyiruko rukwiye kwigishwa imyuga nkintwaro yo guhangana n’ubushomeri ariko bakanasaba Leta gushyira imbaraga mu gufasha no kugenzura amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro kuko Hari aba adafite ibikoresho bihagije.

Umwe ati “Urabona nk’amashuri yigisha ubudozi barigira kuri aya mamashini ya nyonganyonga ariko tugeze mu iterambere hari kuza amamashini akoresha umuriro turashishikariza Leta ishyire imbaraga mu gutuma izo mashini ziboneka.”

Undi ati “ Akamaro ka Tvet ni umusanzu batanga ku gihugu ntabwo umwana akirangiza kwiga ngo abure akazi ngo yumve ko yakwicara .Tvet harimo amasomo afasha umuntu kwihangira imirimo.”

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi kubanyeshuri barangije kwiga imyuga n’ubumenyi ngiro mu Ishuri CLUB HOTEK TVET SCHOOL, inzego zishinzwe uburezi zagaragaje zikora igenzura rihoraho mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro adafite ibikoresho bituma atanga ireme ry’Uburezi ntiyemererwe gukora.

Uwase Adolphine Ashinzwe Uburezi mu karere ka Gasabo.

Ati “Kugirango amashuri nk’aya atange ireme ry’uburezi turakurikirana kandi hari amategeko agomba kuzuzwa kugirango abantu bashobore kubona icyo bita accreditation kugirango wemerwe nk’ishuri rizwi turabanza tukagusura tukareba niba ibikoresho bafite bihuye n’ibyo bashaka kwigisha kuko haba hari amashami menshi urabanza ukareba tuvuge niba ashka kwigisha ishami rya culinary arts,ese ibikoresho bisabwa kugirango ya Culnary arts yigishwe birahari.”

Muri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7iteganya ko Abanyeshuri bagana imyuga n’ubumenyi ngiro bagera kuri 60%.kugeza ubu bageze 31%.

Daniel Hakizimana