Manuele Tarozzi ni we utsindiye agace ka Karindwi  ka Tour du Rwanda

Umutaliyani Manuele Tarozzi yegukanye agace ka 7 ka Tour du Rwanda 2023, kavaga mu Karere ka Nyamata kerecyeza Mont Kigali ireshya n’ibilometero 115,8.

Tarozzi ukinira Green Project-Bardiani CSF-Faizanè, yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 53.

Umunya-Eritrea Henok Mulueberhane ni we wongeye kwambara umwambaro w’umuhondo.

Nsengimana Jean Bosco wari mu bayoboye isiganwa, yabaye uwa 12 arushwa umunota n’amasegonda 12.

Hakizimana Félicien wa May Stars, we yasoreje ku mwanya wa 19 yasizwe iminota ibiri n’amasegonda abiri, mu gihe Muhoza Eric wa Bike Aid yabaye uwa 21 asizwe iminota ibiri n’amasegonda ane.

Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi ni Muhoza Eric aho aza ku mwanya wa gatandatu, arushwa amasegonda umunani gusa, bimuha amahirwe yo guhatanira gutwara Tour du Rwanda isigaj eumunsi umwe ngo irangire

Kuri iki Cyumweru , tariki ya 26 Gashyantare 2023, harakinwa agace ka Munani ari nako gasoza iri rushanwa, kabera mu mujyi wa Kigali kangana n’ibilometero 75,3.