Sosiyete Sivile yasabye Leta gushishoza ku kibazo cy’abana b’inzererezi

Imwe mu miryango iharanira uburengenzira bwa muntu mu Rwanda yasabye Leta kutihutira gusubiza abana b’inzererezi mu miryango hatabanje gusuzumwa impamvu nyir’izina yatumye baza mu mihanda.

Ubuzererezi ni ikibazo Leta ivuga ko gihangayishije ariko impamvu ibutera ntikunze kuvugwaho rumwe .

Gusa bamwe mu bana bo baherutse kubwira itangazamakuru ryacu impamvu zatumye baza mu muhanda zishamikiye ku bukene bw’ababyeyi babo.

Umwe ati“Mama baramufunze, njye na mugenzi wanjye turara duhiga.”

Undi ati “Njye ni uko mba nabuze ibyo kurya nka kwihigira.”

Mu Rwanda hamaze gutangizwa ubukangurambaga bwo kurwanya uburezerezi n’indi myitwarire ibangamiye rubanda, aho abana b’inzererezi mu turere twose biteganyijwe ko bazasubizwa mu mirayango kandi abo bizagaraga ko ari ngombwa kugororwa bakajyanwa mu bigo Ngororamuco.

 Nubwo bimeze gutya ariko abaharanira uburengenzira bwa muntu basanga kohoreza abana b’inzererezi mu miryango atari cyo kihutirwa hatabanje icukumbura ryimbitse mu miryango n’impamvu yatumye baza mu buzererezi.

Dr.Emmanuel SAFARI umunyamabanga nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburengenzira bwa muntu CLADHO avuga ko hakenewe kubanza gukorwa ubushakashatsi ku gitera ubuzererezi.

Ati“Rero nihakorwe ubushakashatsi tumenye ikibutera nitumara kumenya ikibutera tuzamenya noneho n’uburyo dutanga ubufasha, naho gufata abana ngo ubakuye mu muhanda ukoresheje ingufu ukabasubiza mu mirenge y’iwabo ntabwo ari cyo gisubizo.”

Kuba umuti w’ubuzererezi ukwiye gushakirwa mu kugucumbura ibibazo biri mu miryango, bishobora kuba aribyo byaba igisubizo kirambye ukurikije uko aba babyeyi bagaragaza impamvu itera ubuzererezi.

Umwe ati “Ikibibatera hari igihe aba afite nyina udafite akazi akamwohereza kujya gusaba.”

Undi ati “Urebye igituma abana bajya mu muhanda ahanini biterwa n’ubukene bwo mu miryango.”

Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco gifite mu nshingano kurwanya ubuzererezi n’indi myitwarire ibangamira abaturage kivuga ko ubu kiri gukora ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cy’uburerezi hagamijwe kureba impamvu nyiriz’izina  zitera ubuzererezi no gushaka igisubizo kirambye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco Bosenibamwe Aime agaragaza ko ubwo bushakashatsi buzatuma babasha gushaka umuti urambye w’ikibazo cy’ubuzererezi.

Ati “Ubushakashatsi twarabutangiye ndetse twanatangiye no kureba umusaruro wavuye muri ‘rehabilitation’ kuva yatangira bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha turaba dufite imibare yose.”

Imibare y’Ikigo k‘Igihugu Gishinzwe Igororamuco, cyatangaje ko kuva ikigo cya Iwawa gitangiye kugeza ubu cyigororewemo abana 19000, mu gihe Ikigo ngororamuco cya Nyamagabe kimaze amezi abiri gifunguye kirimo abana b’inzererezi basaga 1500, naho icya Gitagata kirimo abasaga 700 barimo n’abana bari munsi y’imyaka 18, ubu kibaka cyaratangiye kwakira n’abagore.