Bugesera: Kubyara igitsina kimwe, urwitwazo kutaringaniza urubyaro

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko abagore n’abagabo badakwiye kubyara abana benshi bitwaje ko babyaye igitsina kimwe.

Abagore n’abagabo batuye mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera bitana ba mwana  ku kutaboneza urubyaro bitwaje ko batarabyara ibitsina byombi.

Inzobere mu buzima bw’imyororokere zigaragaza ko nta mpaka zagakwiriye kubaho, kuko mu bashakanye nta we ugena igitsina bazabyara ku bushake.

Kuboneza urubyaro ni imwe muri gahunda za leta y’u Rwanda, igamije gutuma imiryango ibaho neza, igihe yabyaye abana ishoboye kurera.

Gusa kuri ubu, bamwe mu bagore batuye mu murenge wa Ruhuha akarere ka Bugesera, barashinja abagabo kuba ba ntibindeba kuri iyi gahunda yo kuboneza urubyaro bigatuma bakibyara abo badashoboye kurera.

Kubyara igitsina kimwe ni kimwe mu bishyirwa mu majwi yo kubyara abana benshi.

Nikuze Valentine yagize ati “Njyewe nabonye abagabo batabigizemo uruhare, umugore ubwe ntacyo yakwimarira. Nk’ubwo njye maze kubyara bahamagaye umugabo wanjye bamubwira ko bitewe n’ubuzima bwanjye bumaze kunanirwa, tugomba kuboneza urubyaro kugira ngo agire mufatanye kurera abo mwabyaye atahagiriye ikibazo. Umugabo yahise asaba ngo ni mu mumfungire tutabanje kubiganiraho, atabanje no kumva impamvu nfunzwe cyangwa niba hari n’ubundi buryo bwakoreshwa’ mbese ukumva ntacyo bimubwiye.”

Mugenzi we yunzemo ati “Harimo abagabo bumva ko niba babyaye rimwe, bakabyara kabiri, ndetse n’ubwa gatatu babyara igitsina kimwe agomba gukomeza kubyara mpaka abyaye ikindi gitsina, akumva ko atagomba kwakira icyo Imana yamugeneye, nabyo rero ugasanga biratuma habyarwa n’abana benshi.”

Ku ruhande rw’abagabo bamwe baremeranya n’abagore, bagashimangira ko ahanini biterwa no kuba hari ababa babyaye igitsina kimwe.

Hakizimfura Ignace Yagize iti “Ugasanga abantu babyaye igitsina kimwe ariko ntibabyemeye ahubwo barakomeje barabyara, kandi koko ahanini biterwa n’umugabo uvuga ngo reka twongere tubone igitsina tutarabyara. Gusa ni imyumvire itarimyiza.”

Dr. Ntirushwa David  umuganga  w’ababyeyi mu bitaro bya CHUK avuga ko abashakanye batagakwiye gutinda ku kubyara igitsina kimwe, kuko nta n’umwe uba wabigizemo uruhare ku gitsina bagomba kubyara.

Yagize ati “Bishobora kubaho umuntu akabyara umuhungu cyangwa umukobwa ukageza nko ku mbyaro nk’eshatu birasanzwe kubera y’Amahirwe nyine atabayeho ariko ntibagakwiye gukomeza kubyitwaza ngo babyare abana benshi kuko ushobora no kugera no kubana batandatu no kurenza ukibyara igitsina kimwe.”

“Rero abantu bakwiye kumva ko kutabyara ibitsina byombi ari amahirwe macye, bakabyakira ntibitume bashyira ibibazo ku muryango bishingiye kuri ayo mahirwe macye.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard avuga ko abagabo bakwiye kugira uruhare muri gahunda yo kuboneza urubyaro ntibabiharire abagore gusa.

Yagize ati “Icyo dukangurira abagabo n’abagore ni ukubiganiraho bagafata umwanzuro kandi n’abagabo tukumva ko bitureba ntitwumve ko umugore ariwe utwara inda ngo tugire ngo no muri gahunda yo kuboneza urubyaro niwe bireba gusa, kuko nanjye mboneje urubyaro wa mugore wanjye ntiyama mu gihe twabiganiriyeho tukabifatira umwanzuro hamwe, ni ihame ko biganirwaho mu muryango.”

Aba baturage bavuga ko kuba barimo kubyara abana benshi birimo kubagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kutababonera ibyo kubatunga n’ibindi

 Imibare irerekana ko ubu Abanyarwanda barenzeho gato miliyoni 12, abashakashatsi bakavuga ko nta ngamba zifashwe bazikuba gatatu mu 2050.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda baboneza urubyaro mu buryo bwa Kizungu ari 48%, naho abakoresha kamere ni 6%. Ni imibare idashimishije leta ku rwego yifuzaho kubona ababoneza urubyaro.

Yvette UMUTESI