Imiryango itari ya Leta ikora k’uburezi iravuga ko nta gikozwe ngo abana bose bataye ishuri barisubizwemo kandi icyatumye bayata gikurweho, byasubiza inyuma intambwe u Rwanda rwari rumaze gutera muri gahunda y’uburezi kuri bose.
Guta amashuri ni ikibazo gihangayishije igihugu, kuko umubare w’abana bataye ishuri barushijeho kwiyongera muri ibi bihe bya Covid-19.
Bamwe mubana bataye ishuri, twasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, babwiye Itangazamakuru rya Flash ko baretse ishuri kubera ubukene bw’imiryango yabo.
Umwe ati “Twebwe igihe cyo gutangira kw’amashuri cyarageze tubura ibikoresho mpita mpitamo kwicara nyine.”
Undi ati “Teacher(Mwarimu) yadukubise ngo twaje ku ishuri tutiyogoshesheje kuko ngo uyu musatsi ntabwo yawihanganira, kandi twebwe mama yaratubwiye ati ntabwo arabona amafaranga nayabona azatwogoshesha.”
Bamwe mubaturage bavuga ko impamvu nyamukuru ituma abana bata ishuri ari ubukene bw’imiryango, icyakora ngo hari n’abashobora guta ishuri kubera kunanirana.
Umwe ati “Kenshi na kenshi nk’inaha i Kigali ho biba binagoye amafaranga yaho arahenze nk’ubu njyewe mfite abana babiri biga Remera Gatolika, natangiye nishyura ibihumbi bitanu baruriza bagera kuri bitandatu, baruriza bagera kuri birindwi, none ubu ng’ubu iki gihembwe turi kwishyura ibihumbi 10 ku mwana umwe.”
Undi ati “Badusaba icya mbere kuba umwana afite umwambaro w’ishuri, icya kabiri ka gahimbazamusyi basaba, kurira ku ishuri, n’inkweto zifunze. Ntabwo rero dushobora kubona amafaranga yo kubigura.”
Abagize Sosiyete Sivile zikora k’uburezi baravuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri giteye impungenge, kandi nta gikozwe mu maguru mashya byasubiza inyuma intambwe u Rwanda rwateye muri ghunda y’uburezi kuri bose.
Rukabu Benson umuyobozi mu Ihuriro ry’Imiryango iharanira guteza imbere uburezi bwa bose (Rwanda Education for all Coalition/REFAC) asanga inzego bireba zikwiye gushyira imbaraga mu gukemura impamvu ituma abana bata ishuri.
Ati “Mubyukuri twasanze ibyo basaba umunyeshuri twasanze umunyeshuri asabwa byinshi kurusha ibikenewe, noneho tunasaba ko nibura Leta yacu Mineduc yashyiramo imbaraga nibura igashyiraho amabwiriza y’icyo ishuri rigomba gusaba. Nk’ubushize hari umubyeyi umwe twaganiraga aratubwira ati njyewe bansabye ingemeri z’ibishyimbo 20 ku gihembwe kubera ko atashoboye gutanga amafaranga, aravuga natwe ntabwo dufite ibyo turya mu urugo.”
Guverinoma y’u Rwanda nayo igaragaza guhangayikishwa n’ubwiyongere bw’abana bata ishuri, ndetse ko inzego z’ibanze zikwiye kugihagurukira umwana wese wataye ishuri akarisubiramo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV mu minsi ishize aganira n’itangazamakuru rya leta yagize ati “ Biragaragara ko hari abana benshi cyane bari mugihugu batari mu ishuri, batasubiye mu mashuri bagiye mu muhanda abandi bari mu ngo, abandi barakoreshwa n’ababyeyi babo imirimo ivunanye, ndetse n’abandi basa naho bari aho ngaho badafite icyo bakora kandi bagomba kuba bari mu mashuri. Kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize imbere uburezi kuri bose ashyira imbere uburezi budaheza, ashyira imbere ubumenyi n’ubumenyingiro bugomba guhabwa abaturage buri kiciro cyose, kigahabwa uburezi bujyanye nacyo twasanze rero nta bisobanura nkabayobozi b’inzego z’ibanze kuba abana batari mu mashuri”.
Inyandiko z’ishami rya Loni ryita kubana Unicef zigaragaza muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara u Rwanda ruza imbere mu kwimakaza uburezi kuri bose.
Gusa ariko iyi ntambwe ishobora gusubira inyuma hadafashwe ingamba zikumira ibituma abana bava mu ishuri, kuko ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco ku Isi, UNESCO, riherutse kugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara abana benshi bakomeje kureka ishuri no kudahabwa uburezi bwiza, kandi ko ibi bizatuma ibihugu bitagera ku ntego ya 4 muz’iterambere rirambye Isi yiyemeje kugeraho ivuga kuburezi kuri bose kandi bufite ireme.
Daniel Hakizimana