Imiterere y’Umudugudu w’amazu ahendutse i Kigali

I Karama mu Karere ka Nyarugenge, haratangizwa umushinga w’amacumbi agezweho witwa ‘Bwiza Riverside Homes’ ukaba uzubakwamo inzu zirenga 2700 zo guturamo zihendutse, zubatswe na sosiyete ADHI ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Iyi sosiyete yatangiriye ku nzu 245 ziri mu cyiciro cya mbere, zikazarangira kubakwa mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Izi Nzu zigezweho kandi zihendutse, imwe ibarirwa agaciro kari hagati ya miliyoni 16 Frw na miliyoni 35 Frw ku muntu ushaka kuyigura.

Muri rusange uyu mushinga uri mu byiciro bitanu, nurangira uzaba ufite inzu 2270.

Mu Ugushyingo 2020, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga uzakorwa mu byiciro bitanu.

ADHI Rwanda Ltd ifite ishuri rya ADHI Academy rihugura abantu ku buryo bwo kubaka izi nzu ndetse abarangije ayo masomo akaba aribo bifashishwa mu kubaka.

Biteganyijwe ko kugeza mu 2033, uyu mushinga wa ADHI Academy uzaba umaze guhugura abagera kuri 6250 ndetse abarenga 5000 bakazaba barabonye akazi.