Umugabo w’imyaka 34 wo mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana b’abahungu batanu mu bihe bitandukanye bikabagiraho ingaruka.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n’undi w’imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.
Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n’ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y’amezi atandatu agenda abasambanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo koko yatawe muri yombi akekwaho gusambanya aba bahungu.
Yagize ati “ Ni umugabo w’imyaka 34 wari uhamaze amezi atandatu akora akazi k’ubufundi aho yahageze avuye mu Majyaruguru, twabashije kumenya ko rero yari amaze amezi atandatu asambanya abana b’abahungu abashukishije amasambusa,ibisheke, amafaranga n’ibindi byinshi, kugira ngo bimenyekanye umwana umwe yatangiye kubabara mu kibuno atangira kunanirwa kwicara ari nako acibwamo abibwira umubyeyi we na we abigeza ku buyobozi.”
Gitifu Gatanazi yavuze ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.
Uyu muyobozi yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bakamenya ko abahungu na bo basambanywa aho kumva ko umwana w’umuhungu afite ubwigenge ndetse ngo nta cyamubaho.