Musanze-Nyange: Abagabo barikugurisha imyaka abagore batabizi

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Nyange, Umudugudu wa Kamicaca, baravuga ko babangamiwe n’abagabo babo babaca ruhinga nyuma, bakajya kugurisha umusaruro w’ibishyimbo amafaranga avuyemo bakayanywera.

Bamwe mu bagore batuye muri uyu murenge uri mu ntanzi za parike y’igihugu y’ibirunga, baganiriye n’ibitangazamakuru bya Flash by’umwihariko abo mu mudugudu wa Kamicaca, Akagari ka Kamwumba, bavuga ko babangamiwe na bamwe mu bagabo babo bahengera ibishyimbo bahinganye bimaze kwera bakajya kubigurisha amafaranga avuyemo bakayanywera.

Umwe yagize ati “Nyine arabyiba ukajya kurega, warega se byo byafata iki” ko batamuniga! Baramufunga bakongera bakamufungura.”

Undi ati “Urumva mu rugo niba hari ikintu, ugasanga yakijyanye, yagiye kukinywera.”

Aba bagore ngo iyo bagerageje gucyaha abagabo babo bababuza kugurisha umusaruro baba barahinganye, nyamara batabigiyeho inama, ngo usanga biba intandaro y’amakimbirane mu miryango, kuko umugabo aba yumva atagomba kuvugirwamo.

Ati “Hari igihe wagira umuntu inama, akaba yanagukubita. Nonese ugira ngo abagabo bose barahuje?”

Ku ruhande rwa bamwe mu bagabo bo muri uyu murenge, bo baracyaha bagenzi babo usanga bafite iyi mico itari myiza.

Ati “Umugabo ufite uwo muco agomba kuwureka, ahubwo agakura amaboko mu mufuka. Niba ashaka icyo gihumbi cyo kujya aho abandi bari, akagikorera akajyayo ariko adafashe ibyabo mu rugo.”

Undi ati “Abagabo nabagira inama yo gukura amaboko mu mufuka bagakora, barangiza bakiteza imbere.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyange, arinawo ugaragaramo iki kibazo, buvuga ko bugiye gutegura inteko y’abaturage ikazabera muri uyu mudugudu wa Kamicaca, mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo.

Ati “Icyakorwa ni uko twakorayo ubukangurambaga, tukumva uko ikibazo kimeze.  Twarangiza tukabagira inama tumaze kumva uko giteye, ubu inteko y’abaturage kuwa kabiri niho izabera.”

Bamwe mu bagabo ngo usanga bafite iyi myumvire yo kugurisha umusaruro w’ibishyimbo, nyamara batabigiyeho inama nabo bashakanye, ari abakiyumvamo ko ari abatware b’ingo ntawababuza gukora icyo bashaka mu ngo zabo.

UMUHOZA Honore