Kwemera abakozi ba Leta gukorera mu rugo bizagabanya igihombo giterwa no gucyererwa akazi

Impuguke mu bukungu zigaragaje kunyurwa no  kuba abakozi ba Leta n’abo mu nzego z’abikorera bagengwa n’amasezerano y’umurimo, bemerewe gukorera akazi no mu rugo kuko ngo bizagabanya igihombo giterwa n’abakozi becyerewa  akazi.

Ku wa 29 Nyakanga 2022, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri rigena uburyo Abakozi ba Leta n’abo mu nzego z’abikorera bagengwa n’amasezerano y’umurimo, bemerewe gukorera akazi no mu rugo cyangwa ahandi ariko bagakomeza gutanga umusaruro.

Abasesengura iby’ubukungu bagaragaza ko ko ibi bizagabanya igihombo giterwa n’abakozi bacyererwa akazi, bitewe n’impamvu zitandukanye.

 Dr Bihira Canisius ni impuguke mu bukungu.

Ati “Umuntu arahaguruka mu rugo yari afite nk’inzu y’ibyumba bitanu yashyiramo mudasobwa agakora, arahaguruka akajya muri Gare agahagararamo imvura ikaba yanamusangamo akamaramo amasaha abiri, yakagombye kuba ari mu kazi. Yagera no mu kazi agakora saa kumi n’imwe agiye gutega nabwo yongeye kumara amasaha abiri muri gare, kuriya ni ugutakaza umwanya cyane. Umwanya ni nka zahabu, niba yiceye mu rugo aratangira akazi nka saa moya cyangwa saa mbili nta handi hantu arajya ngo atakaze umwanya atega cyangwa atwike essence.”

Sendika z’abakozi nazo zigaragaza kunyurwa n’iteka ryemerera abakozi gukorera ahandi hatari ku biro, icyakora zigaragaza impungenge ku musaruro kuko ngo umuco wo kwikoresha utarashinga imizi mu bakozi.

Ntakiyimana François ni umunyamabanga mukuru wa COTRAF inganda n’ubwubatsi.

Ati “Ni byiza kubera ko muri iki gihe hasigaye habaho impinduka zinyuranye zitateguwe kuburyo ibintu byose ushatse wabishakira ibisubizo, urugero Covid-19 yaraje biba ngombwa ko abantu bakorere mu rugo gusa, ariko kubundi buryo mbona mu Rwanda tutaragira umuco wo kwikoresha, umukozi ngo yumve ko arijyana ku kazi ntawe umuhagarikiye.”

Kurundi ruhande ariko hari impungenge zifitwe na bamwe mu baturage z’uko hari serivise bashobora kutazabona kugihe, kuko abazitanga bazaba bakorera mu rugo.

Umwe ati “Buriya umuyobozi agiye mu rugo umuturage wo hasi yaba abirenganiyemo, ariko ari kubiro aragenda akamufasha ibibazo byose bigakemuka kurenza uko yaba yibereye mu rugo, urumva yibereye mu urugo babandi bo ku rwego rwo hejuru nibo bajya bamugeraho.”

Undi ati “Urumva biterwa n’akazi bakora, niba ari akazi gakenerwa n’imashini  azakorere mu rugo.”

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza ko kugira ngo umukozi wa Leta yemererwe gukorera mu rugo cyangwa ahandi hatari mu biro, hazajya habanza gusuzumwa nibaa ntacyo byahungabanya kuri Serivise atanga.

Uku niko Mberabagabo Fabien Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Amategeko muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, aherutse kubibwira itangazmakuru rya Leta.

Ati “Ariko urwego mbere y’uko rutanga cyangwa kwemerera umukozi kuba yakorera ahandi hatari mu biro cyangwa ahandi asanzwe akorera akazi, nibwo hagomba kubanza kugenzurwa imiterere ya serivise atanga ese ashobora kuzitanga? Ese serivise umuntu atanga zimeze gute? Ese ashobora kuzitanga atari mu biro?”

Inararibonye yakuye mu bihe bya COVID-19 ry’uko no gukorera mu rugo bishoboka, biri mu byasunikiye Guverinoma kwemeza Iteka riteganya uburyo umukozi yemererwa gukorera  ahandi hatari aho asanzwe akorera akazi ke; nko mu rugo cyangwa ahandi.

Daniel Hakizimana