Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri petrole byatangiye gukurikizwa mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2022, bigaragaza ko litiro ya lisansi ari 1609 Frw ivuye kuri 1460 Frw, naho litiro ya mazutu yo yashyizwe kuri 1,607 Frw ivuye kuri 1,503 Frw.
Ibi bije nyuma y’amezi abiri, bisimbura ibyari byashyizweho nabyo byari byari byazamutse.
Iri zamuka rikomeje kwibazwaho n’abaturage ko rishobora kujyana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, bagasaba leta kugira icyo ikora kuko kuzamuka byabateza inzara.
Ati “Niba Essance yazamutse n’ibiribwa birazamuka kubera ko niyo ikora ingendo kugira ngo bitugereho. Ibintu byakomeje kandi none n’umushara nturimo kwiyongera.”
Kugeza ubu hari abaturage batangiye kugenda n’amaguru cyane cyane abatega moto, bitewe n’abazitwara barimo kuzamura ibiciro.
Aba bacuruzi muri za butiki n’abigisha gutwara ibinyabiziga, ngo nta kabuza bagomba kuzamura ibiciro kuko essence yazamutse.
Impuguke mu bukungu Dr. Bihira Canisius agaragaza ko nta kabuza ibiciro ku isoko bishobora kuzamuka, bigatuma abaturage barya rimwe ku munsi.
Dr. Bihira abona ko nta gikozwe ubukungu bw’igihugu bwamanuka.
Aragira ati “Nk’abantu bakuze baryaga wenda nk’amasahani abiri aragabanya akarya isahani imwe, icyo gihe ya mafaranga yasohoraga ku kwezi nayo aragabanuka nubwo ibiciro byiyongeye ariko n’amafaranga yakoreshaga aragabanuka. Urugamba rw’ibiciro rudutsinze ubukungu bw’igihugu cyacu bwagwa, mwabonye muri Zimbabwe aho umuntu yajyanaga guhaha ingorofani y’amafaranga, abajura bakiba ingorofani kuruta amafaranga.”
Minisiteri y’ Ubucuruzi n’Inganda iravuga ko iri zamuka ry’ibikomoka kuri peterole ntaho rigomba guhurira n’izamuka ry’ibiciro ku masoko, kubera ko Leta y’u Rwanda yashyizemo nkunganire y’amafaranga agomba guhangana nabyo.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinza Jean Chrysostome, araburira abacuruzi kutibeshya ngo bazamure ibiciro bitwaje izamuka rya Essance .
Aragira ati “Nukuvuga ko izamuka rya Essance na peteroli ryagiye riba leta iba yashyizemo amafaranga, kugira ngo igabanye umuzigo w’umuntu ushobora kuba yagombaga gukoresha ibyo bicuruzwa kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane. Abacuruzi iyo babikoze ku giti cyabo turabahana rwose, kandi ako ni akazi kacu tuzakorera abaturage ku buryo uraza kubikora mu buryo yishakiye biraza kumugora.”
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko irimo gukurikiranira hafi ibiciro ku masoko, ku buryo ariyo izagena ibiciro bishya mu gihe bizaba bibaye ngombwa.
Kugeza ubu leta y’u Rwanda igaragaza ko yatanze nkunganire ya Miliyari 10 z’amafaranga y’ u Rwanda, yo guhangana n’itumbagira ry’ibiciro bya Essance na Mazutu kuri iyi nshuro.
Iri zamuka ry’ibikomoka kuri peteroli rikomeje guterwa n’intambara iri kubera mu burayi hagati y’ibihugu bibiri Ukraine n’Uburusiya.
Ntambara Garleon