Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya: Amerika yanyuzwe n’umwanzuro wa Perezida Ruto wo kuganira na Odinga - FLASH RADIO&TV

Kenya: Amerika yanyuzwe n’umwanzuro wa Perezida Ruto wo kuganira na Odinga

Ambasaderi wa Amerika muri Kenya madame Med Whitman yavuze ko yanyuzwe n’icyemezo cya Perezida William Ruto na Raila Odinga, batavuga rumwe cyo guhagarika ihangana.

Bwana Odinga bitunguranye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mata 2023, yatangaje ko imyigaragambyo ihagaze, agiye kuganira na mukeba we William Ruto.

Ambasaderi Whitman yavuze ko abanya Kenya, bose bakwiye gushyigikira umugambi w’ibiganiro nk’uyu kuko nta kiruta amahoro.

Ikinyamakuru the Star cyanditse ko Perezida Ruto, yabanje guca bugufi mbere akemera ko ashaka kumva Raila Odinga, kandi ko asanzwe ari umutegetsi wemera ubwumvikane.

Bwana Odinga yavuze ko uyu mwanzuro wa Ruto wo gushaka kuganira yawishimiye kandi ubusanzwe ngo si umugabo mubi.

Kureka iyi myigaragambyo kwatumye hari abategetsi benshi begamiye Raila Odinga, bari bafite ibirego byo kwigaragambya nta ruhushya byakuweho mu gihugu hose, ndetse n’abari bararekuwe hatanzwe ingwate ngo barazisubuzwa abakatiwe bagirwe abere.

Uyu mwanzuro wa Ruto na Odinga washimishije abategetsi bamwe muri Kenya, ariko bavuze ko babibonaga ko Perezida n’uwahoze ari minisitiri w’intebe bazageraho baaganira.