Abakozi barenga 300 bakoreraga Kompanyi Mass Design Group, bakoze igisa n’imyigaragambyo ku biro by’Akarere ka Musanze, aho bavuga ko birukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse hari n’amafaranga batishyuwe bakifuza ko bakemurirwa ikibazo.
Abo bakozi bakoraga ku nyubako ya Campus ya Ellen DeGeneres yubakwa mu Kinigi n’ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi, bavuga ko Ubuyobozi bwabakoreshaga buri kwihererana bamwe muri aba bakozi, bakabasinyisha ku ngufu ko basese amasezerano.
Ubuyobozi bwa Companyi Mass Design buravuga ko iki kibazo kirakemuka bitarenze iki cyumweru.