Abimurwa mu manegeka basabwe kudasaba ingurane

Guverinoma y’u Rwanda yasabye abatuye mu manegeka mu mujyi wa Kigali kwimuka badategereje ingurane kuko ngo bashobora kubura ubuzima bitewe n’imvura nyinshi iteganyijwe muri iri iki gihe cy’itumba.

Byatangajwe  kuri uyu wa bere tariki 9 werurwe 2020, mu kiganiro inzego zitandukanye za Leta zagiranye n’itangazamakuru

Amakuru atangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iteganyagihe agaragaza ko muri iki gihe cy’itumba hateganyijwe imvura idasanzwe kandi ngo izangiza byinshi iteze n’imyuzure ku mpamvu kuko mu rugaryi imvura itatanze agahenge byatumye itumba risanga ubutaka ku misozi bugitose  mu bisanha amazi akiretse.

Aimable GAHIGI uyobora Meteo Rwanda yagize ati “ Ingaruka zishingiye cyane cyane ko mu rugaryi twagushije imvura nyinshi haba mu kweiz kwa mbere muzi imvura yaguye haba mu kwa 12 no muri uku kwa kwa Kabiri by’umwihariko muri Kigali.”

Iyi Mpuruza ya Meteo Rwanda yatumye umujyi wa Kigali ufata icyemezo cyo kwimura mu maguru mashya imiryango igera kugihugumbi igituye mu manegeka.

Abakodesha basabwe kujya gushaka ahandi naho abatuye bari mubyiciro bisanzwe bifashwa na Leta bo bazafashwa kubona aho batura abandi ngo hakazashakwa ukundi ikibazo cyakemuka.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence RUBINGISA yagaragaje uduce turi mu manageka ku ikubitiro bazaheraho mu kwimura abadutuye.

Ati “Nko muri Bannyahe murabizi ko dufite ikibazo cy’abantu batuye mu manegeka  n’abantu batuye mu gishanga hari havuyemo imiryango 52 ariko amazi aregenda  asatira n’abandi.  Hari igice kigana hirya za mpazi, amazi ya mpazi nayo ubona ko imvura igwa ari nyinshi igasatira abaturage harimo imiryango igeze ku 131 tugomba kuvanamo. Turacyakora ibarura tureba abandi bashobora kuba babagamiwe ubuzima bwabo buri mu kaga.”

Abimurwa mu manegeka bakunze kumvikana basaba ingurane, gusa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isa n’ica amarenga ko uwimurwa mu manegeka nta ngurane agombwa kuko ngo aba atimuwe kubw’inyungu rusange ahubwo ari ugutabara ubuzima bwe buri mu kagaga.

Icyakora ngo ni ishingano za Leta gushaka ukundi imufasha.

Prof. Anastase SHYAKA ni Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ati “ Ni ubutabazi tugiye kubaha ntabwo ari ukuvuga ngo aha tuzahubaka ibitaro cyangwa turahateganyiriza amashuri aaa… turi mu butabazi kandi ngira ngo murabibona iyo tudakora ibyo twakoze ngira ngo sinzi uko Kigali biba bimeze, ubanza rusororo iba yarasendereye kaba karatubayeho, ariko ari mwe mwarabyumvishe,  ari abaturage barabyumvise barabyakira dufasha abanyarwanda. Reka wenda tunabyature bashobora kuba aho bari batabayeho neza cyane ariko nibura bariho.”

Umujyi wa Kigali urateganya kubaka amazu 392 azatuzwamo abimuwe mu manegeka bari mu byiciro by’ubudehe.

Ni amazu agomba kuzura muri Kamena akazatuzwamo na bamwe mubaherutse kwimurwa mubishanga.

Gusa  abafite amazu akodeshwa basabwe kutazamura ibiciro bitwaje ko hari benshi bari kwimuka mu manegeka bakeye aho gukodesha.

 Ngo uzabyitwaza akazamura ibiciro by’ubukode bw’Inzu  ngo azafatwa nk’uhemukiye  igihugu.

Daniel HAKIZIMANA