RDB yahaye igihe kingana n’imyaka ibiri ba mukerarugendo yo guhindura amatariki yo gusura u Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyashyizeho amabwiriza aha uburenganzira abakerarugendo batemberera mu Rwanda bwo kuba bahindura amatariki yo gusura ingagi mu gihe kitarenze imyaka ibiri mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Iri tangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2020, nyuma y’uko inzego zitandukanye zikomeje gufata ingamba zo guhashya Coronavirus iri guhitana imbaga hirya no hino ku Isi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko COVID-19 ari icyorezo gihangayikishije Isi ndetse mu kwirinda ko cyagera mu Rwanda hafashwe ingamba zifatika.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 6 Werurwe “yemeje gushyira ingufu mu kugikumira no guhangana nacyo harimo gukomeza gukangurira abaturage gukurikiza inama zo kucyirinda, kwitabaza inzego z’ubuzima mu gihe hari ugaragayeho kimwe mu bimenyetso biranga icyo cyorezo no kugabanya ingendo n’inama zitari ngombwa hanze n’imbere mu gihugu.”

Iki gikorwa kiyobowe na Serivisi za Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Inzego z’umutekano. Itangazo Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono ku wa 6 Werurwe 2020, rivuga ko mu rwego rwo kwirinda no gukumira Coronavirus, u Rwanda rwifashisha camera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gutahura uyiketsweho.

Coronavirus ni icyorezo cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera z’Ukuboza 2019. Muri icyo gihugu abamaze kucyandura ni 80 859, mu gihe abapfuye ari 3 100.

Hanze y’u Bushinwa hamaze kwandura abantu 25 208 ndetse abagera kuri 500 bamaze gupfa. Kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi wa Coronavirus urahagaragara.

Mu itangazo rya RDB ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere kuri uyu wa 9 Werurwe 2020, rivuga ko na “Serivisi z’ubukerarugendo zikomeje gutangwa nk’ibisanzwe mu gihugu hose.’’

RDB yashyize hanze amabwiriza azagenderwaho mu gihe hari abakerarugendo bashaka gusubika cyangwa kwimura ingendo zabo.

Iryo tangazo rivuga ko “Hakuweho uburyo umuntu yamenyeshaga mbere y’iminsi irindwi kugira ngo asure pariki; hakuweho iminsi 30 yagenwaga ngo ikigo gitembereza ba mukerarugendo kibe cyamenyekanishije ko bishyuye.’’

Rikomeza riti “Abakerarugendo bifuza gusubika uruhushya baguze rwo gusura pariki kubera ihagarikwa ry’ingendo z’indege cyangwa bakumiriwe gukora ingendo ahantu runaka bitewe na Coronavirus bafite igihe cy’imyaka ibiri yo kwimura itariki bari bafashe bidasabye ikindi kiguzi; abaguze impushya zo gusura pariki mu mezi atabamo ba mukerarugendo benshi bashobora guhindura igihe bagombaga gusurira ingagi, bagahitamo ikindi gihe nk’icyo bitarenze imyaka ibiri. Abakerarugendo bagombaga kwitabira inama baguze impushya ku giciro kigabanyijwe na bo bemerewe kwigiza inyuma impushya baguze bakaba bazikoresha mu kindi gihe bahitamo mu myaka ibiri.’’

Iri tangazo rigaragaza ko uburenganzira bwatanzwe mu gihe butarahindurwa bwemerewe gukoreshwa mu gihe cy’amezi atandatu uhereye igihe ryashyiriweho umukono kandi urwo ruhushya rugakoreshwa mu myaka ibiri.