Abanyonzi na Polisi ntibavuga rumwe ku ifatwa ry’amagare

Bamwe mu batwara abantu ku magare bazwi nk’abanyonzi bo mu mujyi wa Kigali baravuga ko polisi yabafatiye amagare ibaziza ko nta majire bafite.

Hashize iminsi ibiri polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda ritangije ibikorwa byo gufata amagare y’abanyozi batambaye amajire.

Ubwo twataraga iyi nkuru amagare agera kuri 68 niyo yari amaze gufatwa na polisi.

Bamwe mu banyonzi bafatiwe amagare baravuga  uko byagenze kugirango bisange nta magare bafite kandi baje mu kazi gutwara abagenzi.

Umwe yagize ati’’Njyewe igare ryanjye Bararipakiye ngo tuzahurira muri cyamunara kandi sinzi igihe iyo cyamunara izabera

Mugenzi we ati’’Igare ryanjye bararijyanye niba ntiye n’irindi na ryo bakarijyana ahantu tutazi ubwo nzabaho nte.’’

Umunyamakuru wa Flash yiboneye ubwe imodoka ya Polisi irimo gupakira igare ry’umunyonzi .

Abanyonzi baravuga ko barengana kubera ko batanze amafaranga yo kugura amajiri ariko ntibayahabwe.

Aba banyonzi baravuga ko nubwo babatwarira amagare bishyuye amajire muri Koperative babarizwamo

Barasaba guhabwa amagare yabo bagakomeza akazi kubera ko ataribo bagize uruhare mu kutabona umwenda w’akazi.

Umwe yagize ati’’Ntibatubwiye aho bajyanye amagare yacu,ijire ntayo bampaye kandi amafaranga narayishyuye nibadukemurire iki kibazo.

Mugenzi we ati’’Nk’ubu twishyuye ariko ntiturabona amajire amafaranga twayatanze turasaba ko baturenganura ,badushyize mu muhanda ngo dukore akazi cyangwa niba byanze  nibatubwire tuve mu muhanda tugende twicwe n’inzara.’’

Umujyanama mukuru w’imwe mu makoperative y’abanyonzi ikorere mu mujyi wa Kigali ku kinamba Bwana Mukunzi Abubakar aremera ko nta myenda y’akazi bafite icyakora ngo barimo kuyidodesha.

Yagize ati’’Ku wa mbere abari kuri Koperative mu masaha ya saa saba z’amanywa bose bafashe amajire,dufata gahunda ko tuzakoresha andi ku wa gatatu amajire mashya bakazayafata ikindi gihe yabonetse ,ubu tuvugana nta majire ahari ariko ari gukorwa koperative yacu irimo abanyamuryango bagera mu bihumbi bibiri ariko abamaze kuyabona baragera muri Magana atandatu gusa.’’

Ubuyobozi bwa polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda buravuga ko bwafashe umwanzuro wo gufata amagare mu rwego rwo guca akajagali kari mu banyonzi.

Umuvuzi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda

(SSP) Rene Irere, avuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro babanje kubiganiraho n’abanyonzi.

Yagize ati”Perezida wa Koperative hano mu Gatsata baramukubise ajya mu bitaro urumva reroo bene ako kajagari,urwo rugomo ,iyo myitwarire akenshi  ikorwa n’abantu badafite nyine aho babarizwa ,ariko abarizwa ahantu muri koperative runaka afiteicyangombwa kimuranga ,afite ijire  ,akajya mu muhanda yujuje ibyo byangombwa, akazi ke yagakora neza no kumukurikirana ku bijyanye n’imyitwarire ye byakoroha’’

SSP Irere Rene Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda

Kugeza ubu abanyonzi bafatiwe amagare birirwa muri gare ya Nyabugogo babuze

Ni mu gihe polisi y’igihugu ivuga ko amagare yose yafatiwe ari ku biro bya polisi bikuru biri ku kacyiru ndetse ko izayasubiza ba nyiraho ari uko bujuje ibisabwa kugirango basubire mu kazi.

Ntambara Garleon Flash FM.TV.