Abaturage barasabwa kutirara mu guhangana na Maralia

Nubwo mu Rwanda hashyizweho ingamba zitandukanye zo guhashya indwara ya Maraliya, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kiravuga ko hari uturere 10 hirya no hino mu gihugu, iyi ndwara ikomeje kugaragaramo, bityo ko abadutuye bakwiye gukomeza uburyo bwashyizweho mu kuyirinda.

Utwo turere ni Gasabo, Gicumbi, Kicukiro, Nyamagabe, Bugesera, Nyamasheke, Gisagara, Rutsiro, Nyagatare na Nyaruguru.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko utu turere uko ari 10, twihariye 62% bya malaria ikigaragara mu Rwanda.

Hirya no hino mu gihugu, hagiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko inzitiramibu bari bafite zashaje bityo bakeneye izindi.

Icyakora inzego z’ubuzima mu Rwanda, zihumuriza abaturage ko zigiye gutangwa.

Sobanukirwa indwara ya Malaria

Malaria ni indwara ishegesha umubiri iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa parasites zitwa plasmodium, igakwirakwizwa ku bantu no kurumwa n’umubu w’ingore w’anophele uba ufite plasmodium.

Izi parasites ziragenda zigakwirakwira mu mubiri zinyuze mu mwijima, nuko zigatangira kwangiza uturemangingo dutukura tw’amaraso.

Malaria iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa anopheles, nuko ugakwirakwiza mu mubiri mikorobe za parazites za plasmodium.

Umubu wa anopheles ni wo wonyine ushobora gukwirakwiza malariya.

Malaria ni indwara igenda izahaza umubiri gahoro gahoro, twavuga ko igabanyijemo ibice 2; iyoroheje ndetse n’iy’igikatu.

Ibimenyetso bya malariya yoroheje akenshi bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15, hari n’igihe biza byongera bigenda, ku buryo ushobora gukeka ko utanarwaye cyangwa ukaba wabyitiranya n’ibicurane.

 Hari ingamba Leta yashyizeho zo kwirinda Malaria

Bumwe mu buryo leta y’u Rwanda yashyizeho, harimo gukoresha inzitiramibu iteye umuti, gutera umuti wica umubu mu nzu z’abaturage ndetse no kwigisha abaturage kujya kwa muganga kare mugihe barwaye.

Umubare w’abarwara malaria mu Rwanda wavuye kuri miliyoni 4,8 muri 2017, ugera ku bihumbi 990 muri 2022.

Abarwara malaria y’igikatu bavuye ku bihumbi 18 muri 2017 bagera ku 1800, mugihe abahitanwa nayo bavuye kuri 700 bagera kuri 71 muri 2022.

Yvette Umutesi