Perezida Biden yanenze uburusiya ku kwikura mu masezerano ya Nikleyeri

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, asanga icyemezo cyo kwikura mu masezerano ya New Start y’intwaro za Nikleyeri uburuaiya bwafashe ari ikosa rikomeye.

Ibi Biden yabigarutseko mu ijambo yavuugiye mu nama yagiranye n’ibihugu biri mu muryango w’ibihugu byo ku ruhande rw’uburayi bihuriye muri OTAN, muri Pologne.

 Uyu muryango ugizwe n’ibihugu bizwi nka Bucharest Nine, wongeye kwamagana intambara imaze umwaka uburusiya bwashoje kuri Ukraine

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin yatangaje igihugu cye cyikuye muri aya masezerano.

Perezida Putin mu Nteko Ishinga Amategeko yagaragaje ko u Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika aribo ntandaro b’iyi ntambara ndetse bakomeje gutuma idahagarara.

Aya masezerano yemejwe muri 2010 ashyiraho umubare ntarengwa w’ibisasu Uburuaiya n’Amerika bigomba gutunga, Kandi agaha uburenganzira buri ruhande kugenzura intwari za buri ruhande.

Amasezerano yo muri 2010 kuri nikereyeri hagati ya Amerika n’Uburusiya, niyo yonyine yari agisigaye hagati y’ibihugu bibiri bikomeye mu birebana n’intwaro z’ubumara bwa nikereyeri, ariko ibyo bihugu uko ari bibiri bikunze gushinjanya kutayubahiriza.