Musanze-Nyange: Bashingiwe amapoto y’amashanyarazi bategereza umuriro amaso ahera mu kirere

Bamwe batuye mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Musanze, baravuga ko bashingiwe amapoto y’amashanyarazi ariko bategereje ko bahabwa umuriro baraheba, bikaba bikomeye kudindiza iterambere ryabo.

Ni abatuye mu Kagari ka kamwumba, mu mudugudu wa Kamicaca mu murenge wa Nyange, bagaragaza ko banyotewe n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi.

Ati “Twe amazi n’amashanyarazi ntibiratugeraho. Dore ntuye hano nta muriro nta mazi, tuvoma epfo iriya mu bigega.”

Undi nawe agira ati “Ahantu hageze umuriro iterambere ririhuta, kandi  Perezida wa Repubulika yavuze ko ahantu hose hagomba kugera umuriro n’amazi. Ariko twebwe rwose dufite inyota y’amazi meza namashanyarazi.

Mugenzi wabo nawe yagize ati “Dufite ikigo cy’ishuri hano cya kamwumba, nta muriro uhari, nta mazi ahari. Abana iyo bagiye gukoropa bajya kuvoma muri za ruhurura, akaba ariyo bakoropesha.”

Igice kimwe cyo muri aka gace ka Kamwumba cyashinzwemo amapoto azanyuzwaho insiga zizatuma abaturage bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, gusa barategereje amaso ahera mu kirere nk’uko babisobanura.

Umwe yagize ati “Amapoto arahari ariko twarategereje turaheba. Twumva twarababaye tukibaza impamvu iterambere ryaduhiseho, kuko baduhiseho ntibaduha amashyanyarazi.”

Undi ati “Ingaruka zirahari kuba nta muriro dufite, nk’ubu iyo umuturage agize akabazo, twajya kumutabara tukagenda tugwa, kuko hatabona.”

Umuyobozi w’Umurenge wa  Nyange, Ndayambaje Kalima Augustin, arizeza aba baturage ko bashonje bahishiwe bitewe nuko ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) habanje igikorwa cyo gushinga amapoto mu bice bitandukanye bigize uyu murenge bitaragezwamo amashyanyarazi.

Ati:Navuga ko batirengegijwe kuko imidugudun yose yumurenge wa Nyange uri gushyirwamo amapoto kugirango umuriro ubagereho, bashonje bahishiwe kuko vuba cyane uraba wabagezeho.

Nubwo aba baturage batuye mu kagali ka mwumba by’umwihariko mu mudugudu wa  kamucaca,uyu mwaka uzarangira babonye umuriro w’amashanyarazi, ariko kukijyanye n’amazi meza byo bisa naho bitari vuba bitewe n’uko ubuyobozi bukivugana n’abafatanyabikorwa kuri iki kibazo.

Umuhoza Honore