Uburusiya bwaburijemo igitero bwagabweho na ukraine

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ivuga ko yaburijemo igitero kinini cya Ukraine inica abasirikare 250 ba Ukraine.

Nta cyo Ukraine yari yabitangazaho ndetse ibyo bivugwa n’Uburusiya ntibiragenzurwa mu buryo bwigenga.

Iyo minisiteri yavuze ko ku cyumweru Ukraine yari yagabye igitero mu karere ka Donetsk ikoresheje batayo esheshatu ziri mu modoka za gisirikare hamwe na batayo ebyiri zikoresha ibifaru (tanks).

Ukraine yasezeranyije gukora igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya, ariko ku cyumweru, Ukraine yasabye ko habaho guceceka mbere y’icyo gitero.

Ntibiramenyekana niba icyo gitero kivugwa n’Uburusiya gisobanuye ko igitero cya Ukraine cyo kwisubiza ubutaka bwafashwe n’Uburusiya cyatangiye.

Ku rubuga rwa Telegram, minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti “Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Kamena, umwanzi yagabye igitero kinini ahantu hatanu ho ku rugamba mu cyerekezo cya Donetsk y’amajyepfo.”

Iyi minisiteri yavuze ko abasirikare ba Ukraine bagerageje kumenera mu bwirinzi bw’abasirikare b’Uburusiya, mu cyo Ukraine yabonye nk’igice gifite intege nkeya cyane cyo ku rugamba.

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yagize iti “Umwanzi ntiyageze ku mirimo [ntego] ye, nta cyo yagezeho.”

Videwo yatangajwe n’Uburusiya buvuga ko yerekana urugamba igaragaza imodoka za gisirikare zirimo kugabwaho igitero giturutse mu kirere.

Uburusiya buvuga ko Ukraine yatakaje abasirikare 250 n’ibifaru 16.

Ukraine imaze amezi itegura igitero cyo gusubiza inyuma abasirikare b’Uburusiya.

Ariko yashatse kwiha igihe gihagije cyo gutoza abasirikare bayo no kubona ibikoresho bya gisirikare yasezeranyijwe n’inshuti zayo zo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).

Abategetsi bo muri Ukraine baburiye abaturage kwirinda guhwihwisa ibijyanye n’icyo gitero, bavuga ko ibyo bishobora gufasha umwanzi.

Ku cyumweru, minisiteri y’ingabo ya Ukraine yatangaje videwo kuri Telegram igira iti “Gahunda zikunda bucece. Nta tangazo ryo gutangira rizabaho.”

Iyo videwo igaragaramo abasirikare bipfutse mu maso kandi bafite intwaro nyinshi, bashyize intoki zabo ku munwa, nk’ikimenyetso cyo guceceka.

Ibiharanirwa ni byinshi kuko leta ya Ukraine icyeneye kwereka abaturage ba Ukraine  n’inshuti zayo zo mu burengerazuba,ko ishobora kumenera mu mirongo y’ubwirinzi y’abasirikare b’Uburusiya, igasoza kuba ubu ibintu byaragumye hamwe mu rwego rwa gisirikare ndetse ikisubiza bumwe mu butaka bwayo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05 Kamena 2023, komanda w’ingabo za Ukraine zirwanira ku butaka, Col Gen. Oleksandr Syrskyi, yavuze ko abasirikare barimo kwigira imbere berekeza ku mujyi wa Bakhmut kandi ko bashenye ibirindiro by’Uburusiya biri hafi y’uwo mujyi.

Ahandi, abarwanyi barwanya leta y’Uburusiya bavuga ko bafashe bamwe mu basirikare b’Uburusiya mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kari hafi y’umupaka na Ukraine.