Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abarenga 260 bahitanwe n’impanuka ya Gari ya moshi mu Buhinde - FLASH RADIO&TV

Abarenga 260 bahitanwe n’impanuka ya Gari ya moshi mu Buhinde

Abantu barenga 261 bahitanwe n’impanuka ya gariyamoshi zagonganye mu buhinde muri leta ya odisha naho abarenga 900 barakomereka.

Aljazeera yanditse ko iyi impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023, mu Karere ka Balasore, ubwo gari ya moshi yavaga Shalimar-Chennai yataye umuhanda igongana n’indi yavaga ahitwa Yesvantpur ijya Howrah.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

Leta ivuga ko ariyo mpanuka ikomeye ibaye mu Buhinde mu myaka 100 ishize.

Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye kandi ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri ibi bihe.

Hahise hashyirwaho umunsi umwe w’icyunamo muri iki gihugu.