Abantu barenga 261 bahitanwe n’impanuka ya gariyamoshi zagonganye mu buhinde muri leta ya odisha naho abarenga 900 barakomereka.
Aljazeera yanditse ko iyi impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kamena 2023, mu Karere ka Balasore, ubwo gari ya moshi yavaga Shalimar-Chennai yataye umuhanda igongana n’indi yavaga ahitwa Yesvantpur ijya Howrah.
Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.
Leta ivuga ko ariyo mpanuka ikomeye ibaye mu Buhinde mu myaka 100 ishize.
Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye kandi ko yifatanyije n’imiryango yabuze ababo muri ibi bihe.
Hahise hashyirwaho umunsi umwe w’icyunamo muri iki gihugu.