Perezida Kagame asanga ikibazo gikomeye Afurika ifite ari ukudahindura imikorere

Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yavuze ko ikibazo gikomeye Afurika ifite, ari ukudahindura imikorere ngo ishyire mu bikorwa ibyo izi uko bigomba gukorwa, ahubwo igakora ubusa cyangwa ibitari byo.

Yabigarutseho mu kiganiro kivuga ku buryo Afurika yagira uruhare mu iterambere ryayo. Cyatangiwe mu Nama Mpuzamahanga ya FPR Inkotanyi yahuriranye n’isabukuru yayo y’imyaka 35.

Cyatanzwe n’abarimo Umwanditsi wo muri Sénégal, Boris Boubacar Diop; Umwarimu muri Kaminuza, Dr Carlos Lopez; Rwiyemezamirimo Maryse Mbonyumutwa; Donald Kaberuka wigeze kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD n’Umwarimu Dr Célestin Monga.

Umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro, yavuze ko ibyo Afurika ikwiriye gukora bizwi ariko ko atumva ikibura cyangwa se uko byakorwa kugira ngo bive mu magambo gusa hanyuma iterambere uyu mugabane wifuza rigerweho.

Dr Kaberuka yavuze ko mbere yo kwibaza uko ibintu bikorwa, hagomba kwibazwa ibikwiriye gukorwa.

Ati “Igihugu cyose cyo muri Afurika nasuye, nasuye byose usibye kimwe, bifite gahunda y’imyaka 30, imyaka 40.”

Yakomeje agira ati “Wavuze ukuri ubwo wagarukaga ku kuba intege nke zibera mu ishyirwa mu bikorwa, ariko igikomba gukorwa, nacyo ubwacyo nticyatekerejweho neza. Ni ngombwa gusubiza ikibazo kivuga ngo “ni iki” ariko ugomba no gusubiza ikibazo kivuga ngo ni iki ngiye gukora. Ntabwo nzi ko icyo kibazo mu bihugu byinshi cyasubijwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo gikomeye kiri mu ishyirwa mu bikorwa ahubwo ko abantu bakwiriye kwibagirwa ibyo kwibaza ibijyanye n’igikwiriye gukorwa n’uko kigomba gukorwa.

Ati “Ibyo byarasubijwe inshuro nyinshi, imyaka myinshi. Iyo bije mu gushyira mu bikorwa, birangira dukoze ubusa cyangwa se dukoze ibitari byo. Uko ni ko gushyira mu bikorwa.”

Umwarimu muri Kaminuza muri Afurika y’Epfo, Dr Carlos Lopez, wahoze ari Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu ya Loni kuri Afurika hagati ya 2012 na 2016, yavuze kuri iki kibazo cy’iterambere rya Afurika, agaragaza ko amateka yerekana ko rishingiye ku kurebera ku byo abandi bakoze, ko ahanini ibihugu birebwaho ari ibyo muri Aziya.

Ati “Kuko mu myaka 30 ishize, twari dufite umutungo mbumbe ungana ariko uyu munsi intambwe irimo iragaragara […] Ikibazo ntabwo ari uburyo bwo gukora cyangwa se ibyo gukora, ahubwo ni gute wigira kuri iyo mikorere… ibyo bisaba ubuyobozi buhamye.”

Dr Carlos yavuze ko imiyoborere ikwiriye kujyana no kuba ibyo uyu mugabane ukora ubigira ibyawo.

Yatanze urugero rw’uburyo imiryango mpuzamahanga n’abaterankunga babwira uyu mugabane ko ukwiriye kugira ibintu ibyawo ariko bakanarenga bakagena ibigomba gukorwa.

Ati “Bati gahunda ni izi, nuyishyira mu bikorwa neza, ibintu uraba ubigize ibyabo ariko ni twe turi bubabwire gahunda yo gukurikiza. Rero nituvuga ishyirwa mu bikorwa, dushobora kwisanga muri uyu mutego.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku ngingo yo kuba abantu bakwiriye gufata ibintu bakabigira ibyabo, abaza icyo bakwiriye kugira icyabo n’uburyo bakwiriye kukigira icyabo.

Yavuze ko abantu bakwiriye kwigira ku bandi, atanga urugero rw’inkuru y’igisamagwe cyagiye kwiba inyana, kigeze muri rugo yari irimo gitangiye kuyisingira, bene urugo bumva urusaku baratabara kirangije kiragenda.

Mu gihe ngo basubiye mu rugo, batangiye kwishimira ko barokoye inyana ariko igisamagwe cyari kiri hafi y’urugo, cyumva abantu bavuga bati “iyo iki gisamagwe kiba cyafashe ijosi, ntabwo inka yacu iba yarokotse.”

Ati “Kuva icyo gihe igisamagwe cyatangiye kujya gifata ku ijosi hanyuma buri gihe kigiye gushaka umuhigo, kikawubona. Rero ni ukubera iki twaba duhari twumva gusa ibituma tubasha kubona umuhigo, ntitubikore?”