Uganda: Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zasabye urukiko  gutesha agaciro itegeko rihana abatinganyi

Itsinda ry’abantu 11 bavuga ko ari impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, baregeye urukiko ririnda itegeko nshinga barusaba gutesha agaciro itegeko rihana abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe ryasinywe na perezida Museveni kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

Aba bantu bandikiye urukiko barimo abanyamategeko, abadepite, abanyamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaharanira ukwigira kwa Afrika nk’uko ikinyamakuru The Observer cyabyanditse.

Iri tegeko ryavumiwe kugahera n’amahanga cyane cyane Amerika ryanatumye hari ibihano birimo kwimwa vizabifatirwa bamwe mu bategetsi ba Uganda, ririmo ingingo ziremereye nk’igihano cy’urupfu kubazafatirwa mu bikorwa ndengakamere by’ubutinganyi.

Umunyamatgeko w’iri tsinda ry’impirimbanyi yavuze ko bareze kuko itegeko riremereye nk’iri ryatowe nta kuganiriza abaturage kwabayeho ngo buri wese agaragaze aho ahagaze,bakavuga ko bihabanye cyane n’ibiteganwa n’itegeko nshinga rya Uganda. Izi mpirimbanyi zirasaba ko iri tegeko riteshwa agaciro uko ryakabaye kuko ryatowe mu buryo butubahirije amategeko.

Nubwo izi mpirimbanyi zaryamaganye ariko ubu perezida Museveni ngo ari ku ibere kuri bamwe mu banyamadini akomeye muri Uganda, kuko banejejwe no kuba yarisinye agaca icyo bita akajagari no kurengera umuco kuko ubutinganyi ari ikibazo kubana bakibyiruka nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabyanditse.

Ibihugu nka Amerika byifatiye ku gahanga Uganda kubera iri tegeko ndetse nk’ubu ikinyamakuru Quartz cyanditse ko perezida wa Amerika Joe Bidden yasabye mugenzi we wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni kwisubiraho kuri iri tegeko, kuko ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu ku rugero rutigeze rubaho.

Uyu mutegetsi wa Amerika wamaze gukuraho viza ku bategetsi ba Uganda yavuze ko iri tegeko Kampala yasinye rizagira ingaruka ku baturage ba Uganda n’abisi yose muri rusange udasize abadipolomate ba Amerika, abakerarugendo n’abashoramari. Perezida Biden avuga ko ubu inzirakarengane muri Uganda zitakibashije kujya kwa muganda kuko ntawaziha servisi cyangwa se ahahurira abantu benshi kuko ubutegetsi bwamaze kubangisha abantu.