Nyanza: Umukobwa wakoraga uburaya yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe

Umukobwa witwa Ntirandekura Solange, bikekwa ko yakoraga akazi ku buraya, birakekwa ko yishwe hanagaragaye umurambo we ahazwi no kuri mirongo ine, mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

Mu masaha ya mugitondo abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye barimo inzego  z’umutekano bazundikiye muri aka gace bitewe n’umurambo w’umukobwa wari uhari.

Itangazamakuru rya Flash ryagezeyo risanga munsi y’urugo rw’umuntu hari umurambo w’umukobwa witwa Ntirandekura Solange, uri mu kigero cy’imyaka 29 y’amavuko gusa amakuru akavuga nyakwigendera  nta mwana yagiraga.

Abatuye kuri mirongo ine barimo nabo bakoraga umwuga w’uburaya  bavuga ko nyakwigendera yishwe.

Umwe muri bo ati “Twumvise ko ejo hari umugabo basangiraga mu kabari buriya ntibumvikanye igiciro niko kumwica nubwo tutavuga neza ko ariwe wabikoze.”

Nyakwigendera yavukaga mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Abayobozi bari bahari bakusanyije abo bakekwaho ko bakora uburaya, nabo ubwabo mu mvugo zabo biyemerera ko bakora uwo mwuga ariko batitwa indaya ahubwo bitwa “Indangamirwa” bicazwa hasi ngo babe hari amakuru batanga.

Umunyamakuru wa Flash wari ahabereye ibyago yabonye inzego z’umutekano zipakira abantu babiri mu modoka y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bakekwaho kuba bishe nyakwigendera Solange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye itangazamakuru rya Flash ko abamaze gutabwa muri yombi ari batatu bakekwaho kwica nyakwigendera, ariko bashobora kwiyongera

Ati “Iperereza riracyakomeje ngo hamenyekane abishe nyakwigendera.”

Theogene Nshimiyimana