Abarara mu nzitiramibu baragabanutse, RBC nta mpungenge z’ubwiyongere bwa malariya ifite

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) kiravuga ko nta mpungenge z’uko malaria ishobora kwiyongera, n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko umubare w’abanyarwanda bafite inzitiramibu ziteye umuti wagabanutse

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho bwashyizwe ahagaragara mu mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, bwerekanye  ko ingo zifite inzitiramibu ziteye umuti zavuye kuri 84% muri 2014 / 2015, zigera kuri 66% muri 2019 / 2020.

Kugabanuka kw’ingo zifite inzitiramibu bene aka kageni kandi kuyiraramo ari bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda, bishobora gufatwa nk’ibyatera impungenge ko abarwara iyo ndwara nabo bashobora kwiyongera.

Icyakora Dr. Aimable Mbituyumuremyi uyobora ishami rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, avuga ko ibigaragazwa n’ubwo bushakashatsi bidakwiye gutera impungenge kuko byasohotse mbere y’uko inzitiramibu zikwirakwizwa muri rubanda.

Ati“Impamvu ni uko ubushakashatsi bukorwa twari tutaratanga inzitiramibu mu gihugu hose. Ubuherutse bwagaragaje ko ikigereranyo cyamanutse, nyuma y’uko bukorwa inzitiramibu zaratanzwe. Ndizera ko ubu umubare w’abaziryamamo uri hejuru.”

Kugeza ubu abaturage bari mu byiciro 3 bibanza by’ubudehe nibo bahabwa inzitiramibu ku buntu, hakiyongeraho abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Icyakora hari abazihabwa ku buntu bavuga ko kubona izisimbura izishaje bigora, n’abatazihabwa bakavuga ko igiciro cyo kuzigurira kiri hejuru.

Umwe mubo twasanze yagiye kwivuza ku kigonderabuzima cya Remera yagize ati“Mu giturage se wapfa kubona inzitiramibu nshyanshya? Umuturage ntiyapfa no gutekereza kuyigurira, ni ugutegereza Leta ikazizana ikaduha.”

Mugenzi we ati “Urabona zirahenze. Kugira ngo umuturage ukorera 1000 agure inzitiramubu biragoye.”

Ku rundi ruhande ariko hari n’abatarara mu nzitiramibu ziteye umuti batazibuze ahubwo ari icyafatwa nk’uburangare cyangwa kudohoka, hakiyongeraho n’ingo nshya zivuka nyuma yo gutanga inzitiramibu z’ubuntu.

Leonidas Batamugira ni umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Remera mu Karere ka Gasabo.

Ati “Mu bantu tuganira iyo usanze yararwaye malariya uramubaza ati ntabwo naryamye mu nzitiramubu, cyangwa ngo ntabwo njya nyiryamamo. Rero uko kudohoka cyangwa se ubwo burangare bituma abantu barwara Malariya…ingo nshyashya ntabwo zibona inzitiramibu iyo zivutse nyuma.”

Ikigo RBC gisaba abaturage kwigomwa bakigurira inzitiramibu igihe izo bafite zaba zishaje, cyangwa igihe zaba zidakabije ubusaze bakazisana mu gihe bategereje inshya.

Dr.Aimable Mbituyumuremyi ukuriye ishami ryo kurwanya Malaria mu kigo RBC niwe ukomeza.

Ati “Abandi rero bakagombye kwigurira ariko n’uyihabwa ku buntu iyo agize ibyago ikangirika aho kugira ngo arindire imyaka ibiri cyangwa itatu yo guhabwa indi, yayishakira kuko ziba ziboneka ku giciro kidahenze cyangwa akayisana kuko hari igihe usanga yarangiritse ahantu hatoya.”

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho bwari bwagaragaje ko 34% by’ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, Kandi n’ingo zizifite, inyinshi zikaba ziri mu  Mijyi kuko zihariye  76% mu gihe ingo zo mu zifite inzitiramubu ziteye umuti ari  64% by’umubare uzifite.

Tito DUSABIREMA