RDC yemejwe nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba bemeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’umunyamuryango wa EAC.

Ni icyemezo kimaze cyatangajwe na Perezida Kenyatta uyoboye uyu muryango, mu nama idasanzwe ya 19 yhuje abakuru b’ibihugu by’uyu muryango.

 Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu biri muri uyu muryango barimo Perezida Paul Kagame, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Perezida Tshisekedi wa RDC, Perezida Uhuru Kenyatta unayoboye EAC, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania,Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza n’abandi n’abandi.  

Perezida Kenyatta uyoboye uyu muryango, yavuze ko kwinjira kwa RDC muri uyu muryango, ari amateka akomeye yo kwishyira hamwe kw’ibihugu byo mu Karere.

Abakuru b’ibiguhu bahaye ikaze RDC

Perezida Paul Kagame yatangaje ko kwinjira kwa RDC muri EAC ari imwe mu ntego y’uyu muryango yo kwaguka no gukorera hamwe nk’akarere, aha ikaze abavandimwe bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu muryango wa EAC.

Perezida Museveni yavuze ko kuba RDC yinjiye muri EAC ari ikintu gikomeye ku batuye aka karere, yakomeje avuga ko nk’abayobozi bakwiye guhora baharanira ko amahoro n’umutekano byakwimakazwa muri aka Karere.

Samia Suluhu wa Tanzania  nawe yakiriye byimazeyo RDC nk’umunyamuryango mushya agaragaza ko akazi kagiye gukomeza.

Perezida Samia yongeyeho ko afite icyizere ko RDC izakurikiza ibyisabwa ku kwishyira hamwe kuzuye, abwira abaturage b’iki gihugu ko icyemezo bafashe kizabagirira akamaro yaba mu kwimakaza amahoro n’umutekano, uburumbuke n’ubufatanye mu gihugu cyanyu no mu karere.

Visi Perezida wa Repubulika y’Uburundi Prosper Bazombanza, yavuze ko u Burundi bwakiriye RDC muri EAC, ndetse ko ari n’uburyo bwiza bwo kwagura no kunoza iterambere mu ngeri zitandukanye zirimo Ubukungu, politiki, umuco  n’imibereho myiza  y’abatuye Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Antoine Tshisekedi nyuma yo kwinjiza igihugu cye muri EAC, yavuze ko kuba hari ibyo n’ubundi RDC isanzwe ihuriyeho n’ibindi bihugu bya EAC byatumaga n’ubundi yiyumva ko iri muri uyu muryango, uyu munsi akaba awufata nko kubyemeza bidasubirwaho no mu mategeko.

Byitezwe ko iki gihugu kizungukira byinshi muri uyu muryango, kimwe n’inyungu uyu muryango witeze kuzagira bitewe no kugira DRC nk’umunyamuryango.

RDC ibaye igihugu cya7 kinjiye mu muryango wa EAC.

Ni umuryango wari usanzwe ugizwe n’ibihugu 6 birimo bitatu byawutangije aribyo Tanzania, Kenya na Uganda, n’ibihugu byakiriwe nyuma nk’u Rwanda, Burundi na Repubulika ya Sudan y’Epfo.

Iguhugu cya Somalia nacyo kimaze igihe cyarasabye kuza mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.