Jacques Murigande wamamaye nka Mighty Popo mu muziki nyarwanda, yongeye kwandika amateka mu rugendo rwe rushya nyuma yo kugera muri South Korea aho yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema Nyafurika riri kuba ku nshuro ya munani.

Uru rugendo rwihariye kandi rurimo kumurika filime ye ya mbere yise Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga.
Iyi filime yasohotse muri Nzeri 2025, ikaba iri mu zatoranyijwe kuzerekanwa muri iri serukiramuco rimaze ibyumweru byinshi ribera muri Korea y’Epfo. Iserukiramuco ryatangiye ku wa 21 Gicurasi 2026 rikazarangira ku wa 14 Kamena 2026, rikaba rihuza abakora sinema, abayikunda ndetse n’abashoramari baturutse mu bice bitandukanye by’isi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Mighty Popo yavuze ko yageze muri Korea y’Epfo ku wa Gatatu, aho ateganya kumara iminsi mike mbere yo gusubira mu Rwanda ku wa 16 Kamena 2026. Biteganyijwe ko filime ye izerekanwa ku wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga ni filime ifite iminota 133, yubakiye ku buzima bw’abanyamuziki n’inzira banyuramo mu rugendo rwo gushaka izina no kugera ku nzozi zabo. Igaragaza ibyemezo bikomeye umuntu afata yinjira mu muziki, urugamba rwo kuzamuka, uburyo ubwamamare bugerwaho ndetse n’ibigeragezo bibuherekeza.
Iyi filime iri mu bwoko bwa Musical Drama kandi ikoresha ururimi rw’Icyongereza. Uretse kwibanda ku muziki, inagaragaramo inkuru z’urukundo, imbyino ndetse n’imirwano, byose bikaba byifashishwa mu kugaragaza ubuzima bw’abahanzi n’abarota kuzagera kure mu ruganda rw’imyidagaduro.
Mighty Popo ni we wanditse iyi filime ndetse anayibera Executive Producer. Ifatwa ry’amashusho ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu India. Uyu mushinga kandi wanitabiriwe n’abarimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakoze nk’abayobozi b’ikorwa ry’amashusho.
Ku ruhande rw’umuziki wifashishijwe muri iyi filime, Mighty Popo yakoranye n’abarimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major, ndetse na Nehemiah Shema, bagize uruhare mu gutuma iyi filime irushaho kugira umwimerere n’uburemere mu rwego rw’amajwi n’umuziki.
Kwerekanwa kw’iyi filime muri iri serukiramuco mpuzamahanga ni indi ntambwe ikomeye kuri Mighty Popo, umaze imyaka myinshi azwi nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda. Yubakiye izina rye ku buhanzi, kwandika indirimbo no kurera impano nshya binyuze mu Rwanda School of Music ayobora.
Iri serukiramuco ribaye urubuga rukomeye rwo kumenyekanisha ibikorwa bye bya sinema ku rwego mpuzamahanga, ndetse rikerekana ko nyuma yo kugira uruhare mu kuzamura umuziki nyarwanda, Mighty Popo yatangiye no kwagura ibikorwa bye mu ruganda rwa sinema, aho benshi bategereje kureba uko iyi filime izakirwa n’abayikurikira ku rwego mpuzamahanga.

