Abanyeshuri bagiye kwiga batarikingije Covid-19 basubijweyo

Abanyeshuri baje gutangira igihembwe cya Kbairi cy’umwaka w’amashuri wa 2021-2022 batarikingije icyorezo cya Covid-19, basubijweyo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mutarama 2022, abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye igihembwe cya kabiri.

Mu masaha ya mu gitondo itangazamakuru rya Flash ryageze muri Groupe Scolaire Busanza, kureba uko ibikorwa by’itangira ry’amashuri bihagaze.

 Ukinjira waba uri umunyeshuri cyangwa uje gusaba serivisi zitandukanye muri iki kigo, urabanza ukerekana icyemezo ko wikingije icyorezo cya Covid-19 waba utarikingije ugasubizwayo.

Nta n’umunyeshuri wemerewe kwinjira atarakingiwe neza Covid-19

Umunyamakuru wa Flash yazengurutse mu byumba by’amashuri yose y’iki kigo yaba abanza n’ayisumbuye asanga ubwitabire buri hasi, aho usanga hari n’amashuri atarimo n’umunyeshuri n’umwe.

Bamwe mu banyeshuri baganirije itangazamakuru rya Flash bavuze ko impamvu bagenzi babo bataje ku munsi wa mbere, hari abatekereza ko umunsi wa mbere batiga.

Sibomana Innocent wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye yagize ati “Impamvu bagenzi banjye batitabiriye, baracyibereye muri weekend, ntibarumva ko twatangiye ari ngombwa ko baza ku munsi wa mbere.”

Umurerwa Henriette na we wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye Yagize ati “Abanyeshuri twigana ntibaje kuko baba bavuga ko amasomo atari butangire ku munsi wa mbere, kandi uyu munsi twize amasomo y’ingenzi. Njye nitabiriye kugira ngo amasomo atancika.’’

Abarimu bigisha muri iki kigo bagaragaza ko impamvu nyamukuru ituma mu minsi ya mbere abanyeshuri bataza kwiga, baba bumva bari bukore isuku gusa.

Icyakora  ngo hari n’abasubijweyo kuko batarikingiza icyorezo cya Covid-19.

Nyabagabo Damien wigisha ururimi  rw’icyongereza Yagize ati “Bitabiriye ariko si 100%  baracyari mu myumvire ya  cyera ko ku munsi wa mbere nta masomo ahari, kandi uyu munsi amasomo atangwa nk’ibisanzwe. Natwe biduca integer, ariko iyo abanyeshuri ari benshi mu ishuri bigutera akanyabugabo ukigisha neza kurushaho.”

Twagiramungu Oswald wigisha isomo ry’Ubutabire mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri yisumbuye ati “Bumva ko ku munsi wa mbere ari ugukubura kandi si ko biba bimeze. Indi mbogamizi yajemo hari abana batari barikingije basubiyeyo bajya kwikingiza.”

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Busanza bwana Bandirimba Emmanuel, avuga ko bagiye gufata ingamba zo kujya bakoresha isuzumabumenyi rizajya ku ndangamanota ku itangira ry’igihembwe, mu rwego rwo guhangana n’ubwitabire bukiri hasi.

Bwana Emmanuel akomeza agaragaza ko nta n’impungenge zo kuba ubwandu bwa Covid-19 bwakwiyongera, kuko biteguye mugihe haboneka urwaye hateganyijwe aho yashyirwa akitabwaho.

Yagize ati “Mu nama turi bukore turafata umwanzuro w’uko ku munsi wa mbere tuzajya dutanga ibazwa, rijye ku ndangamanota ishishikarize abana kujya bitabira ku kigero kiri hejuru. Ku bijyanye no kwirinda Covid-19, nta mpungenge zihari kuko twegereye ivuriro ndetse dufite n’ahabugenewe dushyira abagaragayeho ibimenyetso.”

Ingengabihe y’Umwaka w’Amashuri wa 2021/2022  igena ko igihembwe cya kabiri gitangira ku wa 10 Mutarama 2022.

 Abanyeshuri batangiye kujya ku mashuri guhera tariki ya 09 -12 Mutarama 2022.

AGAHOZO Amiella