Amabanki yateguje ko ashobora kuzamura inyungu ku nguzanyo

Mugihe mu Rwanda hakomeje kugaragara umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, hari zimwe mu ntumwa za rubanda zisanga amabanki akwiye kugabanya inyungu ku nguzanyo, kugira ngo abahinzi boroherwe no kuguza amafaranga bashyira mu buhinzi.

Abanyamabanki bo bagaragaza ko izamuka ry’ibiciro nabo ribagiraho ingaruka kuburyo bitoroshye ko muri iki gihe bagabanya inyungu ku nguzanyo, ko ahubwo nabo bashobora kuzizamura mugihe ibintu byarushaho kuba bibi.

Hashize igihe abantu mu ngeri zinyuranye bagaragaza ko amabanki mu Rwanda atanga inguzanyo zihenze, ibintu bikoma mu nkokora abashoramari.

Mu minsi ishize BNR igaragariza rubanda uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, Senateri Nyinawamwiza Laeatitia yagaragaje amabanki agabanyije inyungu ku nguzanyo muri iki gihe, byanafasha abahinzi kukuguza amafaranga bashora mu buhinzi bityo hakaboneka umusaruro mwinshi, wanatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka.

Ati “ Inguzanyo iracyahenze taux d’interets (inyungu) iracyari hejuru, kandi twabibonye neza ko ubuhinzi bufite ikibazo. Kandi abanyarwanda benshi baburimo.”

Kugeza ubu hirya no hino abaturage bahisemo gukora amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, kubwo gutinya kuguza mu bigo by’imari kubera inyungu iri hejuru.

Umwe ati “ Hari igihe uba uri mu itsinda ukaguza bitewe n’ayo wabikije.”

Undi ati “Nkatwe tuba duciriritse aheza ni mu itsinda, kuko aba ari abantu baziranye. Niyo ugize ikibazo utabonye amafaranga yo kwishyura izo nyungu, bakagira uburyo bagutwaramo.”

Ku ruhande rw’Amabanki avuga ko nayo akora ubucuruzi bityo ko bazamura inyungu ku nguzanyo, bitewe n’ubukungu ku Isi uko buhagaze.

Ku bw’ibyo muri iki gihe ntibyoroshye kugabanya inyungu ku nguzanyo, bitewe n’ubukungu bw’Isi bukomeje guhungabana, ko ahubwo inguzanyo nshya zitangwa muri iki gihe inyungu zishobora kuzamuka cyane.

 Dr Diane Karusisi ni umuyobozi wa Banki ya Kigali.

Ati “ Nka Banki natwe dukora ubucuruzi, kuko dukoresha amafaranga yabikijwe cyangwa ayo twakuye ku masoko mpuzamahanga,  kandi ikiguzi cyabo cyagiye kiyongera mu mezi ashize. Natwe dukenera ibicuruzwa na Servise, ubwo rero Banki zishobora kuzamura igiciro cy’inguzanyo nshya ziri gutangwa ubu, ariko ntibikorwe kuzatanzwe mbere.”

Abasesengura iby’ubukungu bagaragza ko amabanki yo mu Rwanda afite impamvu nyinshi zituma azamura inyungu ku nguzanyo, nk’uko Straton Habyalimana, Impuguke mu bukungu abisobanura.

Ati “Amafaranga dukoresha ni aturuka mubaturage, ariko ashobora kuba ari nayagujijwe hanze. Igihe cyose tutaratangira kwizigama dukoresha ubwizigame bw’abakiriya, n’inguzanyo bashobora kuyitangira ku giciro kiri hasi.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, agaragaza ko ubu hari ihungabana ry’ubukungu ku Isi, Amabanki ashobora kuzamura inyungu ku nguzanyo.

Ati “ Ubu muri iki gihe kuvuga ko inyungu ku nguzanyo ziri hejuru mugihe turi muri ‘Inflation’ gusa twizere ko hatazabo kuzamura cyane.”

Kugeza ubu mu Rwanda inyungu ku nguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari iri hagati 16%  na 24%.

Daniel Hakizimana