Gukorera hamwe kw’ibihugu, nicyo gisubizo cy’ibibazo bibangamiye Isi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, asanga gukorera hamwe kw’ibihugu bigize isi,  ari yo nzira ishoboka yo gushakira  ibisubizo ibibazo bibangamiye amahoro y‘abatuye uyu mubumbe.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 11 Ukwakira 2022, ubwo yafunguraga ku mugararo inama ya 145 y’ihuriro ry’inteko z’ishingamategeko ku Isi rizwi nka IPU.

Ni ku nshuro ya mbere kuva Covid-19 yatera Isi ihuriro ry’inteko z’ishinga amategeko ku Isi ryongeye guhura imbonankubone, aho abasaga 1000 bateraniye i Kigali mu nama y’145 y’iryo huriro.

Nubwo ingingo  isumba izindi mu ziganirwaho mu minsi 3 y’iyi nama ari ukwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, birasa n’aho atari yo ngingo ihangayikishije kurusha izindi ku Isi kuri ubu yugarijwe n’ibibazo by’intambara, ibikorwa by’iterabwoba n’amakimbirane atuma ubuzima bw’abatari bake butikira.

Bwana Martin Chungong umunyamabanga mukuru w’ihuriro ry’inteko zishingama amategeko ku Isi, arahera ku rugero rw’ibibazo by’umutekano muke biri mu Karere k’amajyaruguru y’Afurika kazwi nka Sahel, mu gusaba ko iryo huriro ryakorana n’inzego z’imitegekere z’umugabane wa Afurika mu gushakira ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuba karande kuri uyu mugabane.

Ati “Nk’uko duteraniye hano uyu munsi, umugabane mvukamo wa Afurika, uri guhura n’icyorezo cy’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi. Urugero rw’ibi, ni ibyabaye muri Burkinafaso ahabaye ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro ebyiri mu mwakwa umwe.”

Yakomeje agira ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko nitegura gusaba ibihugu binyamuryango by’ihuriro ry’inteko z’ishinga Amategeko ku Isi, ko byakwita ku mikoranire y’ibigo byo muri Afurika mu gushakira hamwe, uburyo bukwiye bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke, cyabaye karande muri Afurika.”

Perezida w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi, bwana Duarte Pacheco, yahereye ku bibazo biri kugira ingaruka ku batuye Isi, birimo ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, intambara zigira ingaruka ku batuye Isi mu gusaba abashing amategeko bo ku Isi, kwibuka ko abaturage bahagaririye barambiwe amagambo atagira ibikorwa.

Duarte yabwiye abitabiriye iyi nama gutangira kurangwa no gukora, aho kurangwa no kuvuga bikarangirira aho.

Ati “Iterabwoba rikomeje kugaragara mu karere ka Sahel, muri Mozambique i Cabo Delgado, abicanyi batera abantu b’inzirakarengane, abagore, abana n’abandi, bakabica ntacyo babahoye. Ntabwo byaba ari byo kwemera ko u Burusiya bwigarurira Ukraine, ntabwo byaba ari byo kubyemera rwose, nta n’ubwo ari byo kubona ibisobanuro kuba u Burusiya buri kwiyomekaho ibice bya Ukraine, kuko ntibyemewe n’amategeko.”

Yunzemo agira ati “Tugomba kugira icyo dukora none aha, bitari mu gitondo. Uyu munsi ntabwo ari byo gutegereza inshuro nyinshi, abaturage duhagarariye, ntabwo babyibagirwa barambiwe n’amagambo, abaturage barashaka ibikorwa.”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, asanga nta gihugu cyagakwiye gutekereza ko kihagije mu gukemure ibibazo bibangamiye amahoro n’ituze by’abatuye Isi.

Igisubizo kirambye umukuru w’igihugu, akibona mu gukorera hamwe kw’ibihugu bigize uyu mubumbe.

Yagize ati“Ibibazo, nk’uko byagarutsweho byibasiye Afurika, hari utekereza ko ibyo bibazo ari ibya Afurika gusa, ariko murabona ko n’ibindi bice by’Isi biri guhura n’ibibazo nk’ibyo bigira ingaruka ku mahoro, bigira ingaruka kuri demokarasi.”

Yakomeje agira ati “Ni iyihe nzira nziza rero twatekereza yatuma tubona ibisubizo uretse gukorera hamwe? Ndatekereza ko dukwiye gukorera hamwe birushijeho kandi ntihagire ukeka ko afite byose ku giti cye, kandi agomba kubwira abandi icyo bagomba gukora. Ntabwo ibintu bikorwa bityo, ntabwo ariko kuri ku isi dutuyemo twese.”

Inama y’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko ku Isi, iba kabiri mu mwaka rimwe ibera ku kicaro cyayo I Geneve mu Busuwisi, indi ikabera muri kimwe mu bihugu binyamuryango.

Ni ihuriro rigizwe n’ibihugu 178.

Tito DUSABIREMA