Huye: Abantu batatu bakubiswe n’inkuba bari mu Rusengero

Abakirisitu bo mu itorero rya EAR i Kanisa ya Kinazi paruwasi ya Rusatira riherereye mu murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye baravuga ko ubwo bari mu Rusengero inkuba yakubise batatu muri bo, kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019.


Umwe mu bakubiswe n’inkuba akaba n’umwe mu bariho basenga, Aloys KOMEZA utuye mu kagari ka Gitovu mu murenge wa Kinazi, asanze umunyamakuru mu rugo aho ataha mu masaha y’umugoroba we avuye kwa muganga, afite igipfuko ku kuboko.


Mu kiganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru rya Flash ngo inkuba ikimara kumukubita yahise ata ubwenge amusobanurira uko byatangiye.


Ati “Nari ndi mu rusengero ndi gusenga njya gusirimba abandi baririmba ngiye kumva numva nyuzwemo n’umurironibyo nibuka. Nagaruye ubwenge nisanga kwa muganga ibindi byambayeho ntabyo nzi.”


Bamwe mu bakirisitu basenganaga n’abakubiswe n’inkuba bavuga ko nta wamenye uko bigenze uretse kubona umuriro waka mu rusengero no kubona bamwe muri bo baryamye hasi.


Uwitwa Agathe MUSABYIMANA yagize ati ” Twari mu rusengero turi gusenga imvura igwa ari nyinshi ntitwamenya twese uko bigenze uretse kubona umuriro waka mu rusengero abantu baryamye hasi.”


Undi witwa François NSENGIYUMVA nawe yagize ati ” Imvura yaragwaga duhimbaza cyane twumva inkuba irakubise yabanjirijwe n’umurabyo. Batatu bikubita hasi babandagaye.”


Ibi byose bikimira kuba aba bantu batatu inkuba yakubise bahise bajyanwa kwa muganga bitabwaho ntibyabaviramo kwitaba Imana nk’uko umuyobozi ushinzwe imiturire n’ubutaka n’ibikorwaremezo akaba n’umusigire w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinazi Liberatha IYAKAREMYE yabitangarije itangazamakuru rya Flash.


Yagize ati ” Byatugezeho ko inkuba yakubise abantu batatu bajyanwa kwa muganga babiri muri bo bajyanwa ku bitaro bya Kabutare bitabwaho ku bw’amahirwe nta witabye Imana.”


Uyu muyobozi kandi yakomeje asaba abaturage kwirinda ikintu cyose bakora kigasa nko kwikururira inkuba cyane mu bihe by’imvura.


Ati “Abaturage mu bihe by’imvura nkibi turimo, birinde gukoresha telefone imvura igwa, birinde gucuranga ibyuma cyangwa radio kuko byabashyira mu kaga, dore ko bishobora kuba bikoresha amashanyarazi ndetse no kwirinda kwitwikira imitaka ifite ibirindi by’ibyuma n’ibindi bitandukanye bishobora kubakururira inkuba.”


Si ubwa mbere mu bice bitandukanye by’igihugu humvikanye abantu bakubitwa n’inkuba bari mu nsengero kuko uretse aba yakubise ntibitabe Imana, umwaka ushize wa 2018 mu Karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’Igihugu humvikanye abo yasanze mu rusengero barenga 10 bibaviramo kwitaba Imana.


Nshimiyimana Théogene