U Rwanda rwababajwe n’Ububiligi bwanze Ambasaderi Karega rwari rwagennye

Leta y’u Rwanda ivuga ko “ibabajwe” no kuba Vincent Karega yari yagennye nk’ambasaderi mu Bubiligi yaranzwe n’iki gihugu kandi ko icyo cyemezo atari cyiza ku mubano w’ibihugu byombi, nkuko byatangajwe na the New Times.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yasubiwemo n’ikinyamakuru the New Times agira ati:

“Birababaje kubona leta y’Ububiligi isa nk’iyagamburujwe n’igitutu cya leta ya DRC hamwe n’icengezamatwara [propaganda] ry’imiryango n’impirimbanyi by’abahakanyi ba jenoside yakorewe abatutsi ari na bo yahisemo gutangariza mbere icyo cyemezo”.

Ku itariki ya 24 Werurwe (3) uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yagennye Karega nk’ambasaderi mu Bubiligi, mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente.

Karega, w’imyaka 60, yari yitezwe gusimbura ambasaderi Dieudonné Sebashongore, wahagarariye u Rwanda mu Bubiligi kuva mu mwaka wa 2020.

The Newtimes yatangaje ko  iki cyemezo cy’ububiligi cyatangajwe bwa mbere mu rubuga Jambo News rw’ abatavugarumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda,Jambo ASBL, abarugize bashinjwa n’u Rwanda guhakana no gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Vincent Karega  yahoze ari ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangiwe n’Ububiligi kuba ambasaderi w’u Rwanda muri  icyo gihugu.

Aho ibihugu by’uRwanda na RDCongo  umubano  ujemo agatotsi, Congo yahise isesa amasezerano yari ifitanye n’uRwanda ndetse yirukana uwari ambasaderi muri icyo gihugu.

Ububiligi ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano mwiza na RDCongo bityo ko yaba yemeye gushyira mu bikorwa ubusabe bwa RDCongo