Wari uzi ko indwara y’uburemba ivurwa igakira?

Inzobere mu buzima zivuga ko iyi ndwara ishobora guterwa n’agahinda gakabije nyamara abenshi ntibabimenya.

Uburemba ni bumwe mu burwayi buhangayikisha umuryango bugateza amakimbirane n’urwikekwe bikaba byanatuma urugo rusenyuka.

Indwara y’uburemba ku gitsina gabo ivugwa mugihe batagishobora kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kabone nubwo haba hari ibyo abona byakamuteye ubwo bushake.

Urubuga hive health media rwanditse ko indwara y’uburemba irimo amoko abiri, hari uburemba bw’igihe gito ni ubwigihe kirekire.

Rukomeza ruvuga ko uburemba bw’igihe gito bushobora guterwa n’ihungabana umutu yatewe n’ibibazo bitandukanye umuntu ahura nabyo,mugihe uburemba bw’igihe kirekire bushobora kuvukanwa cg bukaza mu bwana

Abahanga bavuga ko hari impamvu zizwi zishibora gutera ubu burwayi.

Harimo ibibazo mu buzima bijyanye n’imigendekere mibi mu gutera akabariro bigatera kuzinukwa ubushake bukagenda burundu.

-Uburemba bushobora kuba ikimenyetso cy’uburwayi bukomeye mu mubiri, ushobora kuba utaramenya ko unabufite.

Muri ubwo burwayi harimo Diyabete, indwara z’umutima, kanseri,umwingo ndetse no kuba warigeze kubagwa bikomeye.

Igabanuka ry’umusemburo wa Testosterone (Tesitositerone) mu mubiri. Iki kibazo gishobora kuvurwa.

-Hari imiti imwe n’imwe abantu banywa nayo ishobora gukurura ikibazo cy’uburemba,kunywa inzoga nyinshi nitabi nabyo biri mu bishobora gukurura ubu burwayi.

Ikindi gikomeye gishobora gutera uburemba harimo Depression n’imihangayiko.

Urubuga hive health media ruvuga ko mugihe wumva udafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga hakarebwa ikibazo gihari.

Inzobere mu buzima zivuga ko ufite ubu burwayi aba akwiye kujya kwa muganga bakareba impamvu yabuteye, ikaba ariyo ivurwa, rimwe na rimwe ngo bushobora no gukira.

Gusa abahanga bagaragaza ko impamvu abenshi batakira urwaye ubu burwayi bigatuma akenshi abigira ibanga, akabana nabwo cyangwa akivuriza ahadakwiye.

Umuntu wagize ikibazo ntakwiye kubyihererana agombye guhita ajya kwa muganga kandi agakurikiza inama agirwa.

Nubwo imibonano mpuzabitsina ari ikintu cy’ibanga kiganirwaho nawe n’umufasha wawe gusa, iyo ufite iki kibazo ni ngombwa ko ushaka ubufasha kwa muganga.

 Abaganga b’ingenzi uba ugomba kujya kwivuzaho ni abo twita aba “urologists” bakaba bazobereye mu bibazo by’imyororokere y’abagabo n’imiyoboro y’inkari na Prostate.

Ushobora kandi no kwegera abaganga bavura indwara zo mu mutwe.

Inzobere mu buzima zivuga ko kutivuza uburwayi bw’uburemba bitera kubura urubyaro hagati y’abashakanye.

 Ubushakashatsi butangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, bugaragaza ko  ku mu ngo 100 zibura urubyaro 50 muri zo, biba byaraturutse ku buremba bw’ umugabo.

Yvette Umutesi