Umutegetsi mukuru muri Kenya bwana William Ruto, yasabye amahanga cyane cyane Amerika n’uburayi gufatira ibihano birimo kubuzwa kujya muri ibi bihugu mukeba we Raila Odinga, ashinja kurwanya gahunda za leta no kutemera perezida watowe n’abaturage.
Ikinyamakuru the Daily Nation mu nkuru zacyo cyasohoye ku cyumweru, imwe iravuga ko abambari ba perezida Ruto binyuze mu ihuriro Kenya Kwanza, basanga Raila Odinga akwiye guhagurukirwa ahanini hagendewe mu mahuriro y’abaturage yamagana ubutegetsi amaze iminsi akoresha.
Muri politiki mpuzamahanga birasanzwe ko abarwanya ubutegetsi bafatirwa ibihan,o ahanini bishingiye kugukomanyirizwa ingendo mu mahanga, kandi ngo bitanga umusaruro kuko bahita abacisha make banga ko ishoramari ryabo mu mahanga rifatirwa cyangwa se rikagirwaho ingaruka, bakanatinya ko nibarwara batazabasha kujya kwivuza mu mahanga, ahaba ubuvuzi buteye imbere.
Iki kinyamakuru cyanditse ko abategetsi bashyigikiye Perezida William Ruto, basaba ko Amerika n’uburayi kimwe n’izindi nshuti ze zimufatira ibihano birimo kutemererwa kuhagera, niba adahagaritse kwangisha Ruto abaturage avuga ko atatowe.
Bwana Odinga avuga ko azahagurutsa abaturage igihe cyose hari ibyo atemeranyaho na leta, kuri ubu avuga ko atemera ko Perezida Ruto yatowe ndetse ngo azamara iminsi 14 mu myigaragambyo isaba ko hahinduka uko komisiyo y’amatora ishyirwaho.
Abashyigikiye ubutegetsi baravuga ko imikorere ya Raila Odinga, isa n’iyimitwe yitwaje intwaro ishaka kumena amaraso mu gihugu.
Iyi myigaragambyo ngo yashegeshe ubukungu kandi abantu benshi bayigwamo.
Ubu igisigaye ni ukumenya niba amahanga azumva neza ubusabe bwa perezida wa Kenya, akamufasha kumunigira Odinga warahiye ko atazayoboka.