Perezida Kagame yihanangirije abaramya ubukene Kandi igihugu giharanira iterambere

Perezida Paul Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abantu bifata bakajya gusenga baramya ubukene mu gihe igihugu cyo gihora giharanira kugera ku bukire.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo kwizihiza imyaka icumi gahunda ya Youth Connekt igamije guteza imbere urubyiruko imaze.

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo igihugu gishyira imbere imyumvire igamije iterambere, abantu bamwe bagashimishwa no kujya kuramya ubukene.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibyo Perezida Kagame yavuze bishingiye ku gikorwa giherutse gutegurwa na Diyosezi Gatolika ya Nyundo, aho abantu bajya gusengera ahari Umusozi uzwi nk’Umurwa wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene, uherereye muri Paruwasi Crête Congo Nil.

Umurwa wa Bikiramariya, Umubyeyi w’Abakene, uri mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil.

Wubatse ku ruhererekane rw’imisozi miremire igize isunzu rigabanya amazi ajya mu ruzi rwa Nil no mu ruzi rwa Congo, mu mpinga ya santere y’ubucuruzi n’Urwunge rw’Amashuri rwa Mariya Umwamikazi.

Ni ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana buri mwaka, hagahurira urubyiruko rusaga ibihumbi 15 ruba rwaturutse muri paruwasi 28 zigize Diyosezi ya Nyundo.

Bivugwa ko mu minsi ishize, habaye uru rugendo nyobokamana kuri uwo murwa, ndetse hajyayo abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Ku rundi ruhande ariko, ngo Minisitiri Dr Utumatwishima yanenze cyane iki gikorwa cyo kujya gusengera mu murwa w’ubukene, ku buryo yasabye ko bihagarara.

Ni ibintu byaje no kugera ku nzego nkuru z’igihugu ndetse biza kuganirwaho mu Nama y’Abaminisitiri nk’uko Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023.

Perezida Kagame wagezaga ijambo ku barenga 2000 bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 10 ya gahunda ya YouthConnekt, yavuze ko bitumvikana kubona abantu bajya gusenga baramya ubukene.

Ati “Hari ikintu rwose kibabaje, narakimenye rwose, hanyuma nza no kukizana mu Nama y’Abaminisitiri ndababaza, bamwe bari aha barabizi. Naje kumenya ngo urubyiruko nkamwe, bafashe inzira, bagera ku bihumbi, ngo ni ibintu kandi bibaho buri gihe.”

“Nari ngiye kuvuga ngo ni byiza ko ntabimenye, iyo mbimenya kare nari kubihagarika. Urubyiruko nkamwe rugafata iya mbere mukazinduka, mukamara iminsi itatu mugenda n’amaguru, ngo bagiye ahantu […] sinzi uko nabyita, habonekewe cyangwa se ariko hajyanye n’ubukene.”