Umutwe wa M23 wemeye kubahiriza ibyo wasabiwe Luanda

Ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba za M23 bwatangaje ko wemeye gusubira inyuma nk’uko wabisabwe n’Abakuru b’Ibihugu mu Karere i Luanda muri Angola tariki ya 23 Ugushyingo 2022.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Politiki muri M23, Lawrence Kanyuka, rigira riti “M23 ikomeje guhagarara ku mwanzuro wo guhagarika imirwano. Ku birebana n’imyanzuro yafatiwe mu nama ya Luanda, n’ubwo tutari duhagarariwe, M23 yiteguye gutangira gusubira inyuma mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kuzana amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko n’ubwo bwemeye gushyira mu bikorwa ibyo bwasabwe, ngo na yo isaba ko yahura n’umuhuza w’ibiganiro byo kugarura amahoro muri RDC.

Ubuyobozi bwa M23 bukomeza busaba ko bwifuza no guhura n’ubuyobozi bw’ingabo z’Akarere zoherejwe mu Burasirazuba bwa Congo guhashya imitwe yitwaza intwaro.

Mu gihe abayobozi b’imitwe yitwaza intwaro mu Burasirazuba bwa Congo imaze icyumweru mu biganiro n’umuhuza, ibiganiro bibera i Nairobi, M23 isaba ko yaganira na Leta ya DRC ku kugarura amahoro.

M23 yemeye gusubira inyuma mu gihe yari imaze kwigarurira Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo n’igice cya Masisi, iyi ntambara ikaba yaratumye abaturage barenga ibihumbi 100 bava mu byabo.