Ubuhinde: Abantu 44 bishwe n’impanuka ya bisi

Abantu 44 bapfuye nyuma y’aho bisi irenze umuhanda ikabaranguka mu manga y’umusozi wo mu karere ka Kullu mu majyarugu y’Ubuhinde.

Inkuru y’ikinyamakuru the Independent ivuga ko iyi  bisi yari itwaye abagenzi barenze abo yagenewe gutwara ikaba yavaga Kullu yerekeza mu gace ka Gada Gushaini aho yagombaga kugenda ibirometero 60.

Gusa Halini Agnihotri umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kullu ahabereye impanuka yatangaje ko bagikora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Polisi ivuga ko iyi mpanuka ikimara kuba yahise itabara,ariko amashusho yanyujijwe kuri Televiziyo zo muri iki gihugu aragaragza imibiri myinshi yangiritse.

Minisitiri w’intebe w’ubuhinde  Narendra Modi yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka ndetse anizeza abaturage ko abakomeretse baravurwa vuba.

Abenshi mu bari muri iyi bisi ni abaturage bakomoka mu karere ka Kullu ,ndetse ubuyobozi bw’aka Karere bwatangaje ko buri muryango ufite uwapfiriye cyangwa wakomerekeye muri iyi mpanuka aragenerwa amayero 570.

Imibare itangwa na Guverinoma y’Ubuhinde iragaragaza ko buri mwaka abantu ibihumbi 150 bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda. Izi mpanuka ngo ziterwa rimwe na rimwe n’umuvundo w’imodoka mu muhanda, imihanda mibi, n’imodoka zishaje.

Ubuhinde bwashyizeho itegeko ritegeka umuntu wese utwaye ikinyabiziga kwambara umukandara umurinda impanuka.

Muri Nzeri umwakawa 2018 abantu 55 barapfuye bazize impanuka ya bisi yahirimye ku muhanda.

Abantu batandukanye bakomeje gusaba ko haba iperereza ryihuse ku cyateye iyi mpanuka yo ku wa kane yaguyemo abantu 44.

Leave a Reply