Nduhungirehe yasobanuye uko umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo uri kongera kubakwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe, yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo, abasobanurira aho umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda ugeze ndetse n’icyerekezo gishya kiri kubakwa hagati y’impande zombi.

Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, kiba mu ruzinduko rwa dipolomasi Minisitiri Nduhungirehe yagiriye i Pretoria, rugamije gukomeza ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze imyaka ugaragaramo ibibazo.

Mu butumwa yahaye Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Nduhungirehe yavuze ko hari intambwe zifatika zatangiye guterwa mu gusubiza umubano ku murongo no kuwushyira ku rwego rushya rw’ubufatanye. Yagaragaje ko impande zombi zifite ubushake bwo kongera kubaka icyizere no gukorana mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubucuruzi, uburezi, ubuzima ndetse n’umutekano.

Mu byagarutsweho cyane harimo gahunda yo kongera gutangiza Komisiyo Ihuriweho y’Ubufatanye (Joint Commission for Cooperation – JCC), yari imaze imyaka 15 idaterana. Biteganyijwe ko iyi nama izongera guterana mu mwaka wa 2027 i Kigali, ikazabera urubuga rwo kongera guhuza ibikorwa hagati y’ibihugu byombi.

Hari kandi indi ntambwe ifatwa nk’ifite akamaro ku Banyarwanda batuye cyangwa bakorera muri Afurika y’Epfo: impande zombi zemeranyije gukomeza inzira yo gusubizaho itangwa rya viza ku Banyarwanda bafite pasiporo zisanzwe, bikaba biteganyijwe gushyirwa mu bikorwa mu gihe kiri imbere nyuma y’ibiganiro bya tekiniki na dipolomasi.

Nduhungirehe yanagarutse ku ishusho y’iterambere ry’u Rwanda n’uko igihugu gikomeje gushimangira umutekano n’ubukungu, asaba Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo gukomeza kuba intumwa nziza z’u Rwanda, kwimakaza ubumwe no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe Kigali na Pretoria zimaze igihe zigaragaza ubushake bwo gufungura urupapuro rushya rw’umubano, nyuma y’ibihe by’amakimbirane byari byaragize ingaruka ku mikoranire ya dipolomasi hagati y’impande zombi.