Rwanda: Umuguzi aracyabangamiwe n’ihindagurika ry’ibiciro

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko uburenganzira bw’umuguzi bukwiye kubahirizwa, kandi agasobanurirwa uko ibiciro biri kubyo agomba kugura.

Hirya no hino mu gihugu humvikana abagura ibintu ku bacuruzi binubira ihindagurika ry’ibiciro rya hato na hato.

Abaharanira inyungu z’abaguzi bavuga ko guhindaguranya ibiciro ku bicuruzwa, ari ukubangamira uburenganzira bwabo kandi ko bikwiye gukosorwa.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abaguzi mu Rwanda ADECOR, Ndizeye Damien ati “Umuguzi afite uburenganzira ku buzima bw’ibanze. Usanga byinshi bimugwaho atabizi, nk’ibiciro by’amashanyarazi, amazi, ibyo byose usanga biri hejuru bituma bwa buzima yakagombye kubamo abaho neza, ugasanga agongwa n’ibintu byinshi.”

Uwumukiza Beatrice umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), avuga  ko abacuruzi bishyiriraho ibiciro bakurikiranwa kandi ko ibyo bakora biba binyuranyije n’amategeko.

Ati “Ibintu abacuruzi bagomba kubahiriza ni uko ubucuruzi bugomba gukorwa hubahirijwe amategeko, budakozwe mu kajagari ariko kavamo bya bindi byo guhenda abaturage, byo gushyiraho ibiciro uko bishakiye cyangwa no ktabwira amakuru abaguzi.”

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ihiganwa mu bucuruzi, rizatuma ibi bibazo bikigaraga hirya no hino bibangamiye umuguzi bigabanuka.

Habyarimana Beatha ni Minisitiri muri iyi minisiteri.

Ati “Ubundi ihiganwa ni ikintu dukeneye. Dukeneye ko abantu bacuruza mu bintu bitandukanye ari benshi, impamvu nyamukuru ni uko iyo habayeho ihiganwa rinoze, bituma umuntu uri bugure  cya gicruzwa akigura ku giciro ciza.”

U Rwanda n’Isi kuri uyu wa 16 Ukuboza 2021, bizihije umunsi mpuzamahanga w’ihiganwa mu bucuruzi.

Ni umunsi usanze abacuruzi binubira igihombo mu bucuruzi, batewe n’uko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byabo, ntibakore nk’uko bari basanzwe bakora.

Ni umunsi kandi usanze ibiciro ibicuruzwa bitandukanye byaratumbagiye,  mu buryo budasanzwe , cyane amavuta,Gaz, umuceri, isukari n’ibindi.

Yvette Umutesi