Umuhungu wa Col Gaddafi ufungiye muri Liban ari kwiyicisha inzara yamagana uburyo afunzemo

Umwe mu bahungu bakiriho ba Col Muammar Gaddafi, wahoze ategeka Libya, arimo kwiyicisha inzara kuva muri weekend ishize aho afungiye muri Liban, yamagana uburyo afunzemo nk’uko umunyamategeko we Paul Romanos yabitangaje.

Hannibal Gaddafi amaze imyaka umunani afungiye muri Liban, nyuma yo gushimutwa n’umutwe w’abarwanyi wo muri icyo gihugu umuvanye muri Syria aho yahungiye nyuma yo guhirikwa kw’ubutegetsi bwa se, nk’uko Romanos abivuga.

Uyu munyamategeko we akomeza avuga ko nyuma abategetsi ba Liban baje gufata Hannibal, bamufungira i Beirut ataburanishijwe.

Romanos avuga ko Hannibal arimo kwiyicisha inzara yamagana uburyo bubi afunzemo, kandi hakaba hashize iyo myaka yose ataraburanishwa.