Rubavu: Abahuye n’ibiza bari guhabwa izindi ndangamuntu

Bamwe mubo indagamuntu zabo zatembanwe n’amazi y’umugezi wa sebeya mu Karere ka Rubavu, barashima Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kubona izindi bikorewe kuri site zibacumbikiye.

Tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo ibiza byibasiye intara y’iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.

By’umwihariko mu Karere ka Rubavu, amazi y’umugezi wa Sebeya yatembanye ibyangombwa by’abaturage benshi.

Uwineza Celine na Yamfashije Veronise ni bamwe mu baturage bari bafite  indangamuntu ariko zikaba zaratembanwe n’amazi.

Uwineza ati “Hari tariki 3 Gicurasi 2023, narabyutse ari mu gitondo nk’ibisanzwe nkandangiye ndi kuva ku buriri mbona nkandagiye mu mazi. Nk’umuntu nahise ntungurwa ntabwo ibyo bintu nari nzi ko byabayeho, imvura yaraye igwa pee! Ariko ntabwo twari tuzi ko ibintu byarengera bikadusanga aho turyamye. Mfite umwana muto ni we natekereje mbere. Sinibukaga ko mfite ibyangombwa, urumva ko ibyangombwa natekereje ari umwana wanjye.”

Yamfashije “Kubera ko inzu yaguwe nta mbaraga mfite nta kintu nakuyemo. Ariko barantabaye baranterura banshyira mu bwato buto, nkimara kuvamo inzu ihita igwa hasi, ndatabaza nti ibyangombwa byanjye ubu nzabigenza nte?”

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryageraga kuri site iri mu Rugerero ahazwi nko ku Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu,ryasanze abakozi b’ikigo gishinzwe indangamuntu NIDA, batangiye gutanga indangamuntu ku bari bazifite ariko zigatembanwa n’amazi.

Yves Manzi ni umukozi muri NIDA yagize ati “Hano kuri iyi site dufite ibyiciro bibiri by’abaturage, ni ukuvuga ngo dufite abo indangamuntu zabo zatwawe n’ibiza, hakabaho n’abandi bana bakigeza imyaka yo gufata indangamuntu […] kugira ngo tuzibakorere.”

Kuba abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bafashijwe mu buryo bworoshye kubona indangamuntu,babifata nk’ipfundo rikomeye rishimangira urukundo u Rwanda rubakunda.

Uwineza ati “Twatekerezaga ukuntu tuzasohoka tukajya kubyirukamo, urumva tubanza kujya ku irembo bakaduhaibyangombwa tukajya ku murenge , tukajya kuri RIB , ariko ibyo byose Perezida yabidukikije badusanze hano niho baje kudukemurira ibibazo byacu nta kintu na kimwe badusabye uretse kubaha imyirondoro na numero y’indangamuntu gusa.”

Yamfashije ati “Baje baradufasha, twahageze dusobanura uko ibyangombwa byagiye  niba ufite numero y’irangamuntu ukayitanga , batubwire ko nta kibazo ejo bazagaruka kudukorera ibyangombwa  tuzabibona. Numvaga bikomeye ariko leta yacu y’umubyeyi yatworohereje pee!”

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryakoraga iyi nkuru abagera ku bane bari bafite indangamuntu zatembanywe n’amazi bari bamaze kwandika kugira ngo bafashwe kubona izindi. Ni mugihe abana basaga 50 bagejeje imyaka yo gufotorwa ngo bahabwe indangamuntu bari bamaze kwandikwa.

Iki ni igikorwa kandi gikomeje kuri site zose zicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza.

Umuhoza Honore.