kubona umuranga w’inyangamugayo ni ikibazo

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ubunyangamugayo bucye butuma ntawe ukireba umuranga mbere yo kurushinga.

Mu muco Nyarwanda, hambere nta musore cyangwa umukobwa bashyingiranwaga imiryango yombi itabigizemo uruhare

Muri icyo gihe abaranga nibo bahuzaga umusore n’inkumi yaramaze gushima umuco n’ubupfura bw’umuryango.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bemeza ko umuranga yari afite umumaro ukomeye kandi ko no muri iki gihe akenewe cyane

Gusa ariko hari abandi by’umwihariko urubyiruko ruvuga ko kubona umuranga w’inyangamugayo bitoroshye, ahubwo bahitamo kwirambagiriza kuko basigaye babonana byoroshye.

Habarurema Jean De Dieu ati “Kuri iki gihe abantu ntabwo bizerana,uragenda ukazana umuntu ngo ni umuranga wawe akaguca inyuma akagutwarira umugeni.”

Ngendahimana Placide “Ubundi umuranga kuri iki gihe ni amafaranga, nta mafaranga nta muranga.”

Umwe mu bakuze utashatse kwivuga yagize ati “Umuranga agarutse mu muryango nyarwanda byatuma n’ingo zubakwa zikagenda heza.”

Imvugo uwabuze umuranga yaheze mwa nyina, yagaragazaga agaciro k’uwo muntu mu gutuma umuryango wa kanaka ushyingira uwa runaka.

Inararibonye Rucagu Boniface, uzwi muri politiki y’iki gihugu, wanabaye umutahira mukuru w’Itorero ry’Igihugu agaragaza ko umuntu aba akeneye umuyobora by’umwihariko mu byerekeranye no kubana bityo ngo abadaha agaciro umuranga ni ababa batumva neza ibyo bagiye gukora.

Ati “Mbona umuranga agikenewe, ikintu cyose ugiye gukora udasanzwe ukora ugira ukuyobora. Noneho mu byerekeranye no kubana, kubaka, abadaha agaciro umuranga ni ababa batumva neza icyo bagiye gukora ni nabo bakunze kugira ibibazo iyo bamaze kubaka, bakabura uwo bazabishyikiriza bakihutira kujya mu nkiko, burya inkiko ntabwo zunga abantu zirabatanya.”

Isenyuka ry’ingo ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe, Imibare y’inkiko igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya zirenga igihumbi na 300, byikubye inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017.

Uretse ko hari abagaragazako hariho ingeso zadutse zirimo ni gukunda ibintu kuruta uwo mugiye gushakana, hari abagaragaza ko no gushaka uwo mutaziranye nabyo byatuma mutandukana byoroshye.