Abakuru b’ibihugu 35 bemeje ko bazitabira inama ya CHOGM

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko Abakuru b’ibihugu 35 nibo bazitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu bigize Umuryango wa Commonwealth, CHOGM izabera i Kigali kuva tariki 20-26 Kamena 2022.

Igihugu kimwe kitwa Nauru, ari cyo kiri muri Commonwealth kitazabasha kwitabira iyi nama kubera amatora kizaba kirimo nk’uko byashimangiwe na Leta y’u Rwanda.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu kiganiro n’abanyamakuru kigaruka ku nama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu Cyumweru gitaha.

Ni ikiganiro kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Mpunga Tharcisse, Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, Umuyobozi wungirije wa RDB, Zephanie Niyonkuru Umuyobozi wa ‘Rwanda Convention Bureau’, Nelly Mukazayire n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nshuti Manasseh.

 Abantu ibihumbi bitanu nibo byitezwe ko bazitabira iyi nama.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nshuti Manasseh, yatangaje ko imyiteguro yose yamaze kurangira.

Ati “Muri rusange inama iteguye neza.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Mpunga Tharcisse, yatangaje ko nubwo imibare y’abandura Covid-19 ikomeje kuzamuka, nta gikuba cyacitse kuko imibare ihari idateye impungenge.

Yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe ko rwabashije gukingira abaturage benshi, n’umubare w’abahawe urukingo rushimangira ukaba iri hejuru.

Ati “Nta barwayi dufite ku buryo twavuga ngo ibitaro byaruzuye, uyu munsi dufite abarwayi bane mu bitaro. Kuva mu kwezi kwa gatatu kugera uyu munsi, nta muntu turapfusha, urwaye ntaremba. Ibyo biraduha amahirwe ko ubuzima bushobora gukomeza.”

Dr Mpunga yashimangiye ko nta muntu uzitabira inama ya CHOGM atipimishije Covid-19, ku buryo uwo bizagaragara ko yanduye, atazemererwa kwitabira.

Ati “Abashyitsi aho bazaba bari hose, twashyize abaganga kuri buri hoteli, ku buryo uwaba ufite ikibazo cyose abe yafashwa […] Uyu munsi, urwego rw’ubuzima twiteguye neza, atari kuri Covid-19 gusa n’ubuzima bwabo muri rusange.”

Umuyobozi w’umujyi Kigali Pudence Rubingisa yemeje ko ibikorwa bisanzwe bikorwa mu mujyi wa Kigali bizakomeza uretse amashuri abanza n’ayisumbuye yabaye ahagaze.

Rubingisa yatanze icyizere ko imihanda yose iri kubakwa, izaba yarangiye kuko yose ubu igeze mu gihe cyo gukora amasuku.