Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: MONUSCO yamaganye ibitero bya M23, yihanganisha n’abaturage - FLASH RADIO&TV

RDC: MONUSCO yamaganye ibitero bya M23, yihanganisha n’abaturage

Umuyobozi wa MONUSCO yamaganye ibitero by’inyeshyamba za M23, avuga ko MONUSCO iri kumwe n’ubutegetsi buriho ndetse inegamiye abaturage.

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko madame Bintou Keita, avuga ko yamaganye iki gitero cyagabwe mu ntara ya Nord Kivu muri Rutshuru, asaba aba barwanyi guhita barambika intwaro hasi.

Umuvugizi wa leta ya Congo yavuze ko igihugu cyamaganye iki gitero, ariko avuga ko u Rwanda rukwiye kugaragaza aho ruhagaze kuri aba barwanyi, kuko rwashinjwe gukorana n’izi nyeshyamba.

Iki kinyamakuru cyanditse ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC yavuze ko agiye guhamagaza ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa, agasobanura ihuriro ry’u Rwanda na M23 ndetse akaba yanatanga inama y’uko iki kibazo cy’umutekano mucye giterwa n’aba barwanyi cyahabwa umurongo ugororotse.

Hagati aho ibinyamakuru bya Uganda byo byanditse ko abanye-Congo barenga ibihumbi 13 bamaze guhunga iyi mirwano yahanganishije inyeshyamba za M23 ndetse n’igisirikare cya leta FARDC.

Amakuru aravuga ko hari amashuri amwe hafi y’umupaka wa Bunagana, yabaye afunzwe akagirwa inkambi z’impunzi.

Amakuru aravuga ko ingabo za Uganda UPDF zisanzwe muri ‘Operation Shujaa’ zaba zinjiriye muri Repubulika Iharanira Demokarai ya Congo ku mupaka wa Bunagana, guhangana n’abarwanyi ba M23, bivugwa ko bashaka kwigarurira Rutshuru, mu Ntara y’amajyaruguru.

Biravugwa ko imiryango itari iya leta, yatangiye kubona abantu benshi cyane bahunga iyi mirwano kandi ngo hari gukoreshwa imbunda zikomeye cyane.