Amakimbirane n’ubutekamutwe biravugwa mubyafungishije Itorero Ebenezer Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda kubera amakimbirane  n’umwuka mubi  arivugwamo. 

Mu ibaruwa uru rwego rwandikiye iri torero, binyuze ku muyobozi wungirije w’agateganyo Nyinawumuntu Chantale,  ku wa 27 Nyakanga 2024.

Iri tangazo rya RGB rivuga ko hafashwe iki cyemezo cyo kurifunga nyuma yaho ryagiye ryumvikanamo ibibazo byo gushaka kurigurisha mu buryo butemewe n’ubutekamutwe.

RGB ivuga kandi amakimbirane yo muri iri torero amaze gufata indi ntera  bitewe n’imikorere n’imyifatire ya bamwe mu bayobozi n’abakristo.

Muri iro tangazo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere ruvuga ko ku mashami y’iri torero ari  Kanombe na Giheka,  impande zihanganye zateje umutekano mucye maze inzego z’umutekano zikahagoboka.

RGB ivuga kandi ko kubera ayo makimbirane, uwahoze ari Umuyobozi w’Inzibacyuho yakoresheje abatekamutwe biyitirira zimwe munzego nkuru z’Igihugu ( bavugaga ko bavuye muri perezidansi)  bakiyitirira ko baje gukemura ibibazo by’itorero.

Uru rwego rusanga  iri Itorero ridafite icyerekezo gifatika kuko mu bayobozi ndetse no ba kristo nta n‘umwe ufite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere kandi igihe cy’imyaka itanu cyo gushaka ibyo byangobwa cyatanzwe n’itegeko cyarangiye muri Kanama 2023.

RGB yamenyesheje iri torero ko ibikorwa byose byiri torero bihagaritswe kuva igihe baboneye ibaruwa ibahagarika .

Si ubwa mbere ibikorwa by’iri torero bihagaritswe na RGB kuko no muri Gashyantare 2023, byavugwagamo ibikorwa byo kurigurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.