Bagorwa no kubona inguzanyo mu mabanki bakagana ‘Lambert’

Bamwe mu baturage baguza amafaranga bagenzi babo bagacibwa inyungu iri hejuru, ibizwi nka Bank Lambert bavuga ko bahitamo ubu buryo kubera ko gusaba inguzanyo mu ma banki bigoranye, kandi bigatinda.

Impuguke mu bukungu zigaragaza ko ubu bucuruzi bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kuko ari ubucuruzi bukorwa butazwi, ku buryo leta itabasha kubusoresha.

Ibi ngo bisa n’ibitazorohera Banki Nkuru y’Igihugu kugenzura amafaranga yose azenguruka mu bantu, mu gihe ubu bucuruzi bukorwa rwihishwa bukomeje gukorwa.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: